Rwanda | Kamonyi: Sacco z imirenge zatashye inyubako zo gukoreramo ziyujurije

Sacco z’imirenge zatashye

Kuri uyu wa Kane 31/5/2012, koperative 10 zo kubitsa no kuguriza “Umurenge Sacco”, zatashye ku mugaragaro inyubako biyubakiye zo gukoreramo. Izo nyubako nini kandi zisanzuye, zikaba zitanga icyizere ku mikorere inoze ya sacco z’imirenge igize akarere ka Kamonyi.

Koperative Sacco zari zisanzwe zikorera mu biro zatijwe n’ubuyobozi bw’imirenge ku buryo nta bwisanzure abakozi n’abanyamuryango bagiraga mu kwaka no gutanga serivisi kuko bakoreraga mu mfunganwa.

Vunabandi Cyprien ni umunyamuryango wa Sacco y’Umurenge wa Gacurabwenge. Atangaza ko gukorera hamwe n’ubuyobozi byabangamiraga abagana Sacco kuko wasangaga bahahurira n’abizaniye ibibazo ku murenge, bigatuma bamenya ikikugenza. Ati “waba uje nko kwiyakira inguzanyo, bikaba ngombwa ko n’abandi babimenya”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, Mugabo Damien, yashimiye akarere ka Kamonyi kuko ari ko kabimburiye utundi mu kurangiza kubaka inzu Sacco zigomba gukoreramo. Aragira ati “berekanye ko kwikuramo ingufu bishoboka”.

Izo nyubako uko ari icumi zikaba zaratwaye amafaranga agera kuri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaraturutse mu misanzu y’abanyamuryango no ku nyungu izo koperative zari zimaze kubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne, na we yashimiye Akarere ka Kamonyi kabashije kwesa umuhigo wo kubaka inyubako za Sacco mbere y’igihe bari barihaye kuko ngo biyemeje kurangiza muri Kamena, none barangije muri Gicurasi. Yabashimiye kandi ko inyubako za bo zubatse neza kandi ziherereye ahantu hashobora kugerwa n’abantu benshi.

Izo nyubako 10 zatashywe, zubatswe nyuma ya Sacco z’imirenge ya Nyarubaka na Karama yatashywe ku mugaragaro mu mpera z’umwaka ushize wa 2011.

 


 

 

Share Button
Leave A Comment