Rwanda : Mu gihe gito za SACCO ziraba zikoresha ikoranabuhanga nk’iry’ibindi bigo by’imari

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ushinzwe za SACCO aratangaza ko mu gihe gito ikibazo cy’ikoranabuhanga cyagaragaraga muri za SACCO kigiye gukemuka ku buryo buri munyamuryango wa SACCO azajya ashobora kubikuriza muri SACCO iyo ariyo yose mu Rwanda.

Rwanda | Mu gihe gito za SACCOKu wa gatatu tariki ya 06/06/2012 ubwo batahaga SACCO y’umurenge wa Butaro yitwa SACCO Ndorwa, mu karere ka Burera, Habyarimana Gilbert yavuze za SACCO zamaze gushyikirizwa za mudasobwa igisigaye gusa ari ukuzihuza ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Agira ati “… ikibura ni gito. Ubwo mwabonye za mudasobwa, zikabagera ho igisigaye ngira ngo ni uguhuza izo mudasobwa, n’izo SACCO zigahuzwa kuburyo umunyamuryango uvuye aha (Butaro: Burera) akajya kuri Base (mu karere ka Rulindo) agenda agafata amafaranga ye ku buryo bworoshye”.

Yakomeje avuga ko abayobozi bakuru b’u Rwanda bahagurukiye iryo koranabuhanga ku buryo mu gihe gito rizaba ryasakaye muri za SACCO maze buri munyamuryango aho azaba ari hose akeneye serivisi muri SACCO ikazajya imugera ho.

Abayobozi batandukanye ba za SACCO bavuga ko uburyo bwo kudakoresha ikoranabuhanga mu mikorere ya SACCO ari imbogamizi kuko bituma batamenya neza ibyakozwe mu gihe abaturage baba baje kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo.

Ikindi kibazo za SACCO zifite ngo ni ukuba nta buryo bafite bwo kugera ku banyamuryango bazo kugira ngo bakore ubukangurambaga ndetse banasure abatse inguzanyo. Bakaba bifuza ikizajya kibageza ku banyamuryango babo.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ushinzwe za SACCO yavuze ko kuba za SACCO ziri gutera imbere guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhora yongera ubushobozi bw’abakozi ndetse n’abayobozi bazo kandi bizakomeza ntibizahagarara.

 

Share Button
Leave A Comment