Rwanda | Ngoma; Abakozi b’ umurenge SACCO batewe impungenge n’ubuto bw’inzu bakoreramo

Rwanda | Ngoma  Abakozi b umurengeGukorera  mucyumba kimwe kigizwe na Bureau ikorerwamo n’abantu bane ndetse na giche (guchet)  itangirwaho amafaranga mu murenge SACCO wa kazo ni imbogamizi ku mikorere myiza ndetse na service zinoze.

 

Kuri uyu wa 19 Kamena 2012, ubwo twagera aho uyu murenge SACCO  ukorera mu nyubako y’umurenge wa Kazo mu cyumba kimwe, umukozi ushinzwe ibikorwa by’iyi SACCO (Manager) Habimana Josue yatubwiye ko bigoye cyane kandi biteye impungenge (risqués) nyinshi mu mikorere yabo kubera inzu nto cyane.

 

Izi mpungenge uyu muyobozi avuga ko zishingiye ku kuba bakorera ahantu hato ari benshi bityo bikaba byateza ingaruka zo kubura amadosiye cyangwa ubushyamirane no kwitakana igihe igihe habuze ikintu.

 

Habimana agize ati” Iyo umuntu afite bureau ye amenya aho yabitse dosiye kandi yanabura  akamenya ko ariwe wayitaye, kuko hari dosiye ziba zikomeye umuntu yakwiba cyangwa se wabura zikagukoraho niyo mpamvu ubu impungenge ziba zihari.”

 

Si kukibazo cyabo nka abakozi gusa, ahubwo ngo nka SACCO ya kabiri mu karere mu kugira abanyamuryango benshi biragorana cyane iyo baje ari benshi kuko niyo abakozi bashatse gukora aribabiri kugirango batange service yihuta bitaborohera kubera ahantu hato.

 

mugushakira umuti iki kibazo ,ubuyobozi bw’umurenge wa kazo bufatanije n’ubuyobozi bwa SACCO buri mugikorwa cyo gkangurira abanyamuryango gutanga amafaranga yo kubaka inyubako yabo.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo Buhiga Josue kuri uyu wa 18 Kamnena 2012 yatangarije itangazamakuru ko igikorwa cyo gukangurira abanyamuryango ba SACCO bafatanijemo n’umurenge kiri kugenda neza.

 

Buri munyamuryango yemeye kujya atanga amafaranga ibihumbi bitatu kugirango hubawe inyubako umurenge SACCO izajya ikoreramo.

Abanyamuryango baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kuba bajya kubitsa cyangwa kubikura amafaranga yabo ahantu babyigana batisanzuye bitabashimisha.

 

Uwitwa yohani yagize ati” natwe bizadushimisha twiyujurije ahacu dukorera maze tukajya tujyayo twisanga. Ibihumbi bitatu tuzabitanga ahubwo batinze kubyubaka turifuza ahantu hasobanutse.”

 

Umurenge SACCO wa kazo ufite abanyamuryango bagera kubihumbi bibiri birenga bakaba bafite intego ko byibuze umubare w’abanyamuryango ndetse n’uwabaka inguzanyo wiyongera ku buryo bugaragara.

Kugeza ubu Imirenge  SACCO ibiri niyo imaze kwiyuzuriza inyubako ku mirenge  SACCO cumi n’ine  iri mu karere ka Ngoma.


 

 

 

 

 

 

 

 

Ibyokezo bidasobanutse nta makaro,aho tutazafungura nagake ni ahitwa kwa musafoti kuko abakoramobafite isuku bambaye umwenda ubatandukanya n’abakiriya.

 

 

 

 

Kwitabira ibikorawa by’inyubako bifitye abantu akamaro,sacco,buri muturage azatanga amafaranga 3000Rwf kugirango inyubako s’umurenge sacco kazo urangire.

Share Button
Leave A Comment