Rwanda : Ngororero: BK yafunguye ishami ryayo mu mujyi wa Ngororero

Rwanda | Ngororero BK yafunguyeMugihe abatuye umujyi wa Ngororero bamaze iminsi bifuza banki zikoresha ikoranabuhanga ryihuse, kuri uyu wa 18 Kamena 2012, banki ya BK (Banki ya Kigali) yafunguye ishami ryayo muri aka karere, ikaba ije gufasha abagatuye mu ishoramari doreko ari banki y’ubucuruzi.

Ubusanzwe muri uyu mujyi hakaba hari hasanzwe amabanki abiri ariyo banki y’abaturage ndetse na Unguka bank, ariko abazigana bakavuga ko ikoranabuhanga ryay’amabanki ritihuta nko gukoresha amakarita azwi kwizina rya ATM, kugira abakiriya bahagije murwego rwo gukoresha igihe gito n’ibindi.

Mu minsi itatu gusa iyi banki imaze itangiye gukorera muri uyu mujyi imaze kwakira abantu bagera ku 130 bafunguye konti zabo muri iyi banki. Bamwe mu bantu twasanze muri iyi banki badutangarije ko bifuza ko BK yazana impihinduka cyane cyane mu korohereza abayigana kubona inguzanyo no gukora amasaha menshi kumunsi.

Mu nama iherutse guhuza abayobozi ba Unguka bank n’abayobozi b’ibigo by’amashuli byo muri aka karere, byaragaragaye ko ibigo byinshi ndetse n’abacuruzi bakomeye bo muri aka karere usanga babitsa amafaranga yabo mu mabanki yo mutundi turere nka Muhanga na rubavu, kuba amabanki akomeje kwiyongera mu mujyi w’aka karere bikaba bishobora kuzatuma amafaranga y’abanye ngororero akoreshwa mu karere kabo maze nako kagatera imbere.

Banki ya Bk ikorera munzu yambere y’igorofa yubatswe mu karere ka Ngororero ifite amazu (Niveau) abyiri hejuru ikaba ari iyuwitwa Nsanzurwanda Epimaque.


 

Share Button
Leave A Comment