Rwanda : SACCO zirasabwa kugira imikorere myiza zikemura ibizo by’abanyamuryango

Rwanda | SACCO zirasabwaUmuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ushinzwe za SACCO arasaba ko za SACCO zikomeza kugira imikorere myiza kugirango zikemure ibibazo by’abanyamuryango bazo.

tariki ya 06/06/2012 ubwo batahaga SACCO y’umurenge wa Butaro yitwa SACCO Ndorwa, mu karere ka Burera, Habyarimana Gilbert yavuze ko kuba abaturage barishyiriye ho icyo kigo cy’imari nacyo kigomba kubateza imbere ku buryo bugaragara.

Agira ati “izi SACCO zigomba gukemura ibibazo by’abanyamuryango, by’abaturage bishyiriyeho iki kigo. Izo serivisi zigomba gutangwa neza bakazihabwa nk’uko zigomba gutangwa bitaba ibyo mwe banyamuryango mukabaza abakozi”.

Abanyamuryango nabo barasabwa kugira uruhare rukomeye mu micungire y’ikigo cyabo. Mu gihe bahawe serivisi mbi bagomba kubaza abayobozi ba SACCO yabo ikibazo gihari kugira ngo imikorere ibe myiza nk’uko Habyarimana yabitangaje.

Yakomeje abwira abanyamuryango ba SACCO y’umurenge wa Butaro ko bitaba byumvikana uburyo bahabwa serivisi idahwitse kandi bamaze gutera imbere bigaragara. Ni ngombwa ko bagira uruhare mu mikorere ya SACCO yabo nk’uko yabisobanuye.

Abayobozi ndetse n’abakozi ba SACCO y’umurenge wa Butaro barasabwa gukemura ibibazo abanyamuryango b’iyo SACCO bafite mu bijyanye no gukorana n’ibigo by’imari. Bitabaye ibyo iyo SACCO ntiyaba ikibaye igisubizo ku bibazo bihari kandi ntiyanatera imbere nk’uko Habyarimana yabisobanuye.

Imiyoborere myiza igomba kugaragara muri SACCO Ndorwa. Buri munyamuryango aho ari agomba kugira uruhare mu miyoborere myiza ndetse n’imicungire. Abagenzuzi barahari ariko ntabwo bihagije abanyamuryango batabigizemo rurhare nk’uko Habyarimana abihamya.


 

Share Button
Leave A Comment