Rwanda : Umurenge sacco Imbereheza Mahama umaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 55

Umurenge Sacco wa Mahama uzwi ku izina rya Sacco Imbereheza Mahama ufite abanyamuryango bagera ku bihumbi 3400 ukaba uherereye mu murenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe, kuri wo ngo abaturage bitabira kwaka inguzanyo ari benshi kuva aho babibakanguriwe.

Nkuko umucungamutungo wa Sacco Imbereheza Mahama Nyirabazungu Claudine abivuga ngo kugeza ubu bamaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 55 bakaba bamaze kwishyura miliyoni 24 aho avuga ko kugeza ubu batanga inguzanyo mu bice bitandukanye birimo ubucuruzi n’ubuhinzi gusa akaba avuga ko abakunda kwaka inguzanyo akenshi ari ababa bashaka gukora akazi k’ubucuruzi

Uyu mucungamutungo wa Sacco Imbereheza Mahama kandi akomeza avuga ko kuba sacco yarageze muri uyu murenge usanga bifasha aba baturage kutangiza amafaranga yabo uko biboneye kuko ngo bayashyira ku makonti yabo bityo ntibayangize ahubwo baza kuyabikuza bayafitiye gahunda bateguye,akomeza avuga ko muri uyu murenge wa Mahama kuva umurenge Sacco wahagera, abaturage bavuga ko bahungukiye byinshi kuko muri uyu murenge nta banki ihabarizwa iyo bashakaga kubitsa no kubikuza wasangaga bakora urugendo rurerure kugira ngo bagere kuri banki,kuri ubu rero ngo iki kibazo baragikemuye.

Ntawukira Joseph ni umunyamuryango w’umurenge sacco wa Mahama atuye mu kagari ka Kamombo muri uyu murenge avuga ko uyu murenge sacco umaze kumuguriza amafaranga ibihumbi Magana atanu akaba yarayakoresheje yubaka inzu yo kubamo we n’abana be kandi kuri ubu akaba yaranamaze no kwishyura aho ashaka no kuguza andi mafaranga kugira ngo akomeze yiteze imbere.

Umuyobozi wa sacco y’umurenge wa Mahama akaba avuga ko kuri ubu kubera uburyo abaturage batuye umurenge wa Mahama babonye akamaro umurenge Sacco ubafitiye, byatumye batanga ama Mahama bateganya kuba batangiye kuyikoreramo mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2012


 

Share Button
Leave A Comment