Rwanda : Urubyiruko n’abagore nibashishikarizwe kwizigamira

Rwanda | Abayobozi batandukanyeUmuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ushinzwe za SACCO arasaba abayobozi n’abakozi ba za SACCO kwegera by’umwihariko urubyiruko ndetse n’abategarugori kugira ngo nabo basobanukirwe n’uburyo bwo kuzigama.

tariki ya 06/06/2012 ubwo batahaga SACCO y’umurenge wa Butaro yitwa SACCO Ndorwa, mu karere ka Burera, Habyarimana Gilbert yavuze ibyiciro bibiri by’abantu,  aribo abagore n’urubyiruko, bigomba kwitabwa ho kurenza abandi bantu kuko batitabira kuzigama ku buryo bukwiye.

Agira ati “…dufite urubyiruko rwinshi. Mwegere urubyiruko mubasobanurire mubigishe ko n’iyo bazigama n’igiceri cya 50 byabagirira akamaro”.

Yakomeje avuga ko binashobotse urwo rubyiruko rwakwibumbira mu makoperative kugira ngo rukangukire gukora. Nibishyira hamwe bashishikarizwe kugana za SACCO bahabwe inguzanyo bakore imishinga ibyara inyungu nibwo iterambere rizagerwaho nk’uko Habyarimana yabitangaje.

Abagore nabo bakwiye gushishikarizwa kwizigamira. Hari abagabo babuza abagore babo gufunguza amakonti kandi nabo bafite uburenganzira bwo gukora ibikorwa bibyara inyungu. Abagabo nkabo bakwiye kwamaganwa ku buryo bushoboka nk’uko Habyarimana abihamya.

Akomeza avuga ko iyo umugore akoze n’umugabo agakora bizamura urugo. Abayobozi ba za SACCO nibashishikarize abagore nabo gufunguza konti zabo bwite kugira ngo nabo babashe gukora imishinga ibyara inyungu nk’uko Habyarimana abihamya.

Agira ati “umugabo nafunguze konti kuko afite akazi kamuzanira amafaranga, n’umugore niba afite akazi kamuzanira amafaranga nafunguze konti …. Ahubwo habeho guhuza ibyagezwe ho muri ya mishinga itandukanye”.

Yakomeje ashishikariza n’abandi baturage kuzigama muri za SACCO kugira ngo babashe kubona inguzanyo, bakore imishinga ibateza imbere bityo bazamure aho batuye bateza u Rwanda imbere.


Share Button
Leave A Comment