Rwanda : Abakora muri za mine bose bagiye kujya bahemberwa mu ma banki

 Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro byemewe n’amategeko mu ntara y’amajyaruguru kujya bahembera abakozi babo bose mu mabanki kugira ngo bagire umuco wo kwizigamira.

Bamwe mu bakora mu birombe by’ahacukurwa mabuye y’agaciro hatandukanye, bakunze gutungwa agatoki ko amafaranga bahembwa bayapfusha ubusa, aho kuyakoresha mu bibateza imbere ahubwo bakayajyana mu kwishimisha gusa akaba ariho ashirira.

Mu nama yabaye tariki ya 28/06/2012 igahuza abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu turere two muri iyo ntara, Guverineri Bosenibamwe yavuze nta mukozi wemerewe guhabwa akazi muri mine mu gihe atemera guhemberwa muri banki.

Yagize ati “…abacukuzi bose bagomba kujya bahemba abacukura bakoresheje banki cyangwa SACCO z’umurenge, ahangaha kugirango mu byukuri iterambere ry’abantu bacukura nabaturiye mine rishobore kwihuta vuba vuba…”.

Yongeraho ko nibaramuka behembewe mu ma banki bizatuma babasha kwaka n’inguzanyo bityo bakore indi mishinga ibateza imbere.

Bamwe mu bakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro bagaragaza impungenge ko nibamara kubwira abakozi babo ko bazajya babahembera ku ma banki, abo bakozi bazajya bacukura amabuye y’agaciro, amwe muri yo bajye kuyagurisha hanze ya mine aho babaha amafaranga mu ntoki. Ibyo ngo  bizatuma mine igira umusaruro muke.

Guverineri Bosenibamwe ahumuriza abo bacukuzi b’amabuye y’agaciro avuga ko ubuyobozi bw’akarere bakoreramo nabwo buzajya bubafasha mu kubwira abakozi babo ibyiza byo kubitsa mu mabanki.

Muri iyo nama hakaba harafatiwemo icyemezo ko abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro bazashinga ihuriro (Forum) bitarenze ukwezi kwa 07/2012 bitewe n’uturere bakomoka mo. Iryo huriro niryo rizajya rikemurirwa mo ibibazo bitandukanye bikigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

 

Share Button
Leave A Comment