Rwanda : Abakozi n’abagenzuzi ba SACCOs bongeye guhwiturwa ku micungire y’amafaranga y’abaturage babitse muri SACCOs

Abakozi n abagenzuziAbayobozi ba SACCOs barasabwa gucunga umutungo w’abaturage babitse

Abayobozi, abagenzuzi n’abakozi bakuru muri SACCOs zo mu Ntara y’Iburasirazuba bahurijwe hamwe mu mwiherero i Rwamagana ngo bigire hamwe, bungurane ubumenyi kandi bahanahane amakuru ku micungire myiza inoze kurushaho y’amafaranga y’abaturage babitse muri koperative z’abaturage zo kubitsa no kugurizanya ziswe SACCOs.

Aya mahugurwa yatumiwemo abagize inama ngenzuzi ya buri SACCO, umuyobozi wayo mu batowe n’abaturage banyamuryango ba SACCO ndetse n’umuyobozi mukuru wa SACCO, ukora nk’umukozi ukorera abanyamuryango.

Rwikiliza Jackson ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative akaba ari no mu bahugura yavuze ko bazaganira byimbitse n’aba bakozi n’abayobozi ba SACCOs ku masomo atatu, ariyo ubugenzuzi bw’imbere muri SACCO, imiyoborere n’uko inzego zafatanya gukemura ibibazo no kwiteza imbere no kongera ubwizigame bw’abanyamuryango ba buri SACCO.

Bwana Rwikiliza yatubwiye ko ubusanzwe kugenzura SACCO atari ukureba amafaranga gusa, ngo imicungire y’amafaranga abaturage babitsa muri SACCO ikorerwa mu byiciro byinshi. Ibi ngo birimo kureba amafaranga ubwayo, uko ibitabo byandikwamo imikoreshereze n’imicungire y’amafaranga byuzuzwa kandi neza, uko abakozi bakora, uko bafata abanyamuryango neza kandi bakuzuza intego n’ibyo unteko rusange ya SACCO yemeje.

Muri aya mahugurwa kandi ngo bazasobanurirwa uko bakurikirana neza bakanatangaza amakuru aho akwiye kugirango SACCOs zikore neza, ndetse no gufata ibyemezo nyabyo birinda ibyatera ibihombo n’ingaruka mbi, uko inguzanyo zatangwa n’uko zagaruka n’ibindi bigamije imicungire myiza y’umutungo abaturage babitse muri SACCO.

Abitabiriye amahugurwa ni abo muri SACCO zo mu Turere twa Nyagatare, Kayonza, Bugesera na Rwamagana. Rwikiliza aravuga ko ngo SACCO zo mu tundi Turere zizakurikiraho muri ayo mahugurwa abagenewe.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment