Rwanda : Abanyamuryango ba Sacco Rutunga bateganya kwitura Perezida Kagame.

Nyuma y’uko imirenge sacco igize uruhare mu kuvana abaturage mu bukene, abanyamuryango ba Sacco Rutunga basaga 400 bo mu karere ka Gasabo batangaje ko bateganya kwifatanya n’izindi Sacco maze bakagenera Perezida wa Repubulika igihembo nk’inyiturano, kuko ngo ari we wahanze igitekerezo bwa mbere cyo gushishikariza abaturage kugana umuco mwiza wo kuzigama binyuze mu mirenge Sacco.

Nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative kibitangaza, ngo ibi abanyamuryango ba Sacco Rutunga babivuze ubwo bari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya umurenge Sacco Rutunga izakoreramo cyabaye tariki ya 14/07/2012, ikaba ari yo abanyamuryango ba Sacco Rutunga biyujurije, ifite agaciro ka miliyoni zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mwanafunzi Albert wari uhagarariye umuyobozi w’umujyi wa Kigali, atangiza ibyo bikorwa, yavuze ko umurenge wa Rutunga ubaye intangarugero mu kwiyubakira ibikorwa by’iterambere bigiye kwihutisha Abanyarwanda kugera ku cyerekezo vuba u Rwanda rwiyemeje. Umurenge wa Rutunga ni uw’icyaro, ubusanzwe wari kure mu bijyanye n’iterambere, ariko Mwanafunzi yabijeje ko ibibazo bafite bijyanye n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, umuhanda n’ibindi agiye gukora ubuvugizi kugira ngo bibagereho mu gihe cya vuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Louise yavuze ko inyubako y’umurenge Sacco abaturage biyujurije ari igikorwa cy’indashyikirwa iyindi mirenge hirya no hino mu gihugu yagombye kureberaho. Yasabye abagize inama y’ubuyobozi ya Sacco Rutunga, kuticarana akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni magana abiri na cumi n’icyenda y’ubwizigame babitse kuri konti yabo, ahubwo abagira inama yo kuyabikuza akazenguruka mu baturage, bakayashora mu bikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu aho kuyicarana atunguka.

Mukarugema Esperance ukomoka mu mudugudu wa Vugavuge, umwe mu banyamuryango ba Sacco Rutunga guhera mu mwaka wa 2009, mu buhamya bwe yavuze ko mu mwaka wa 2010, Sacco Rutunga yamuhaye inguzanyo y’ibihumbi mirongo itandatu 60,000, ayashora mu mushinga w’ubucuruzi bw’umutobe uva mu bitoke, none ubu afite 800,000 kuri konti yamufashije kwigurira amabati none ubu akaba yaravuye muri Nyakatsi.

Mukarugema yagize ati: “Ubu n’agafaranga kanjye sinkikabika muri muswari, mu ihembe, mu isashi, no mu bimuga, hambere, Sacco zitaraza ni ho twabikaga ugasanga imbeba zirayatwaye tukaviramo aho’’.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutunga Nzamwita Dismas yavuze ko ibikorwa bamuritse bagezeho, ari ibyo bari bariyemeje kuzageraho mu mihigo imbere y’ubuyobozi. Yaboneyeho gushima inzego z’ubuyobozi mu rwego rw’ Akarere ka Gasabo n’umujyi wa Kigali zigiye gukora ubuvugizi kugira ngo umurenge wa Rutunga ukomeze gutera imbere.

Sacco Rutunga yatangiye mu mwaka wa 2009 icyo gihe yari ifite abanyamuryango 18, none ubu bageze kuri 400, ubu bafite imari shingiro ya miliyoni zisaga 800 n’ubwizigame bugera ku kayabo ka miliyoni 219. Bamaze guha abaturage inguzanyo zisaga miliyoni 48 zo kwiteza imbere, amenshi muri yo akaba ari ayo mu buhinzi n’ubworozi.

Bimwe mu bibazo bagifite ni abakozi n’ibikoresho bike, n’indi nzitizi y’uko badafite uburyo bushobora kubafasha gutwara amafaranga y’abanyamuryango mu mutekano, bayatwaye nko kuri banki y’abaturage ya Kajevuba n’ahandi.

Share Button
Leave A Comment