Rwanda | Gakenke: Andi mabanki abereye imbogamizi SACCO-Umusingi ya Rushashi

Gakenke  Andi mabanki abereye imbogamizi SACCO-Umusingi ya Rushashi

Perezida wa SACCO- Umusingi ya Rushashi, Uwimana Charles asobanura ko igituma abaturage bitatabira kugana SACCO-Umusingi ari ayandi mabanki akorera mu murenge wa Rushashi, bityo akayabonamo imbogamizi.

Uwimana avuga ko SACCO yatangiye gukora iza isanga andi mabanki harimo Banki y’Abaturage ya Rushashi na RIM ya Rwankuba bikora kandi abaturage ari zo bakorana nazo, bituma baseta ibirenge mu kuyigana.

Mu myaka ibiri n’igice, SACCO-Umusingi ya Rushashi ifite abanyamuryango ibihumbi bitatu ariko, bakaba bafite umuhigo wo kugera ku bihumbi bitanu mu mpera z’uyu mwaka ; nk’uko bitangazwa na Uwimana.

SACCO- Umusingi ya Rushashi yatanze inguzanyo ku banyamuryango barenga 70 cyane cyane abahinzi n’abarozi.

Umwe muri bo witwa Barantoteza Mayoriko yahawe inguzanyo y’ibihumbi 300 yashoye mu kubumba amatafari ahiye. Yemeza ko iyo nguzanyo yamufashije kwiteza imbere, aho yubatsemo inzu y’amatafari ahiye anabasha kurihirira abana amafaranga y’ishuri.

Barantoteza atangaza ko kubona inguzanyo muri SACCO byoroshye ugereranyije n’andi mabanki kuko  dosiye yigirwa aho mu gihe andi mabanki dosiye zigirwa i Kigali kandi ugasanga ziri no ku rwego rw’abacuruzi cyangwa abantu bifite. SACCO yamwemereye indi nguzanyo ya miliyoni imwe.

SACCO-Umusingi ya Rushashi yatanze inguzanyo ingana na miliyoni hafi 20 ikaba ifite amafaranga ibitse angana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Share Button
Leave A Comment