Rwanda | Gatsibo: bungutse ishami rya banki y’ubucuruzi

 

Abaturage baturiye umurenge wa Ngarama bishimira Banki ya Kigali

yatekereje kumvune bahura nazo bagiye kuri iyo banki isanzwe Kabarore

none ikaba yarabageneye ishami muri centre ya Ngarama.

 

Kuva muri centre ya Ngarama ugera Kabarore habarirwa ibirometero 33

kandi akaba ariho habarirwa amakonti y’akarere kuburyo abaturage

bacyeneye serivise z’akarere basabwa kwishyura bagombaga gukora

izo ngendo, ikindi abaturage binubira ni ugukora ingendo zibahenda

bagiye kwishyura amafaranga atarenze 1000frw bakavuga ko no kwikorera

amafaranga bashaka kujya kurangura cyangwa bagiye kubitsa byabateraga

inkeke.

 

Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu

n’iterambere Habarurema Isae atangaza ko uretse abaturage n’ubuyobozi

bw’akarere bwakiriye neza ishami rishya rya Banki ya Kigali ryashyizwe

mu murenge wa Ngarama kuko rizakoreshwa n’imirenge irimo Gatsibo,

Gitoki, Ngarama, Nyagihanga na Kabarore hamwe n’imirenge ya Nyagatare.

 

Gukorana na banki ya Kigali bikazagabanya ubujura n’ubwikorezi

bw’amafaranga bayazana Kabarore ahari hasanzwe ishami ryayo, Habarurema

avuga ko uretse kuruhura abaturage n’akarere ngo bigiye gufasha

uducentre twa Gatsibo kwiyubaka ndetse abaturage babone inguzanyo

bongere gutekereza.

 

Centre ya Ngarama isanzwe ifite ibitaro kuba ifite umujyi wagutse

ndetse ngo ukazanyuzwamo kaburimbo iva Byumba ijya Nyagatare kugezwamo

banki y’ubucuruzi bizafasha abaturage kubyaza ifaranga irindi.

 

Habarurema kandi atangaza ko akarere kenda kuva mu bwingunge bwo

kutagira amabanki kuko hari n’andi mabanki y’ubucuruzi ashaka kuza

kuhakorera akazafasha abaturage gukora imishinga no kwiteza imbere

cyane, akarere ka gatsibo gasanganywe amabanki y’ubucuruzi 2 arimo

Banki y’abaturage hamwe na Banki ya Kigali izindi zihakorera ni ibigo

by’imari iciriritse birimo Sacco umurenge na Mwalimu Sacco

, kwiyongera kw’amabanki bikaba bizongera inguzanyo zihabwa abaturage ndetse n’abaturage barusheho kwegerwa n’ikoranabuhanga hamwe no kongera imishinga ibyara amafaranga.

 

Share Button
Leave A Comment