Rwanda | GISAGARA: UMURENGE WA MUGANZA WAFASHIJE ABATURAGE KWINJIRA MURI SACCO

UMURENGE WA MUGANZA WAFASHIJEUbuyobozi bw’umurenge Sacco mu murenge wa Muganza buratangaza ko abaturage bamaze kwitabira iri shyirahamwe bari ku rwego rushimishije ibi ariko ngo bikaba byaragiye bigerwaho kubufatanye n’ubuyobozi bw’uyu murenge wagiye ufasha abaturage kubasha kuba abanyamuryango bahabwa ibisobanuro bihagije ndetse banahabwa imirimo y’amaboko ibaha amafaranga.

N’ubwo bamwe mubaturage bavuga ko bamenye Sacco vuba abandi bakaba ngo batarabasha kuyinjiramo, ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ryo kubitsa no kuguriza, buravuga ko umubare w’abanyamuryango ari mwinshi kandi ko uniyongera umunsi kuwundi kuko ngo ubukangurambaga butarekeye aho ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge bugafasha abaturage uko bubishoboye mu kubabonera ibikorwa by’amaboko.

Bwana Jean Claude RUTAYISIRE umucunga mutungo wa Sacco Muganza aravuga ko abatuye uyu miurenge bamaze kumva muri rusange akamaro ko kuba muri Sacco kuko ngo barayiyobotse ndetse bahagurukiye no kwiteza imbere bafashijwe n’inguzanyo za Sacco ku buryo uyu munsi inguzanyo zimaze kugera hanze mu baturage guhera mu mpera za 2010 ubwo iyi Sacco yatangiraga gukora muri uyu Murenge zigera ku mafaranga Miliyoni icumi n’ibihumbi 426 (10.426.000).

Inguzanyo nyinshi zo muri uyu murenge ngo zaba zaragiye mu bucuruzi butandukanye dore ko ngo ari nacyo gikorwa kiri muri uyu murenge ahanini, muri za butike, mu bucuruzi bw’imyaka, utubari n’ibindi aho hagiye arenga miliyono esheshatu maze asigaye akajya mu buhinzi, ubworozi ndetse no mu kwiteza imbere abaturage bavugurura amacumbi yabo.

Ku ruhanda rw’abaturage nabo bavuga ko koko bamaze kubona akamaro ka Sacco kandi ko banashima umurenge wabo udahwema kubakangura ndetse no kubafasha kwinjira muri Sacco cyane ko ngo atariko bose babasha kubona amafaranga ibihumbi bitatu byo kugirango bafungure konti babe n’abanyamuryango bayo.

MUKAMANA Belansila utuye muri uyu murenge akaba amaze iminsi 3 gusa abaye umunyamuryango muri Sacco aragira ati “Byari byarananiye rwose udufaranga duke mbonye sintume tugwira nkatujyana mu bindi bibazo ariko ubu umurenge waduhaye akazi ko gukora umuhanda hirya aha none nabashije kubona amafaranga anyinjiza muri Sacco ndetse ngura na Mituel. Namaze kumenya ko kwizigamira muri Sacco amafaranga aba afite umutekano kandi ndateganya no kuzaka inguzanyo nkiteza imbere mu bindi bikorwa”

Kugeza ubu Sacco Muganza imaze kugira abanyamuryango bagera ku bihumbi bitandatu Magana abiri na mirongo ine na batanu (6245) muri bo ibihumbi bine na mirongo ine na batanu (4045) bakaba baramaze gufunguzamo konti.

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment