Rwanda | Intara y’amajyepfo : Amafaranga yari yahawe za CAPEC azishyurwe bidatinze

Intara y’amajyepfo   Amafaranga yari yahawe za CAPEC azishyurwe bidatinze

Iki cyifuzo cyagaragajwe n’abakozi bo muri MIGEPROF mu nama y’umunsi umwe bagiranye na ba Visi Meya bashinzwe ubukungu n’iterambere mu Turere tw’Intara y’amajyepfo, ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo muri iyi ntara, bari bazanye n’abayobozi ba za sacco zikorera mu mirenge bayobora. Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Procure d’accueil mu mujyi wa Butare kuri uyu wa 17 Nyakanga, 2012.

Karekezi Alfred, umukozi muri MIGEPROF ushinzwe gusesengura ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, asobanura ko amafaranga yari yahawe za CAPEC (Caisse Populaire d’Epargne et de Credit) hagamijwe gufasha abakene bo mu gice cy’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba kubona iguzanyo kugira ngo babashe kwikura muri ubwo bukene. Aho izi CAPEC zakoreraga mu Ntara y’amajyepfo ni mu Turere tw’ubu twa Nyanza, Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.

Izi CAPEC zaje gusimbuzwa za Sacco, none ubu abakora muri izo sacco ni bo basabwa kwishyuza aya mafaranga agasubizwa muri MIJEPROF kugira ngo hazagenwe uburyo yakwegeranywa n’andi ari gukusanywa ubungubu hanyuma akazahabwa Sacco z’imirenge yose, hagamijwe gufasha abagore n’urubyiruko bakennye kubona inguzanyo.

Muri rusange, hagaragajwe ko ahanini amafaranga atarishyurwa ari ayagurijwe abantu batari abakene bamwe bakaba bameze nk’abadashaka kuyishyura kandi batayabuze, abandi bakaba barimutse cyangwa barapfuye. Hari n’amafaranga yagiye aburirwa irengero, aburiye mu bari abayobozi ba za CAPEC, kuko hari ubwo bihaga inguzanyo batabanje kuzuza impapuro zisabwa.

Hemejwe rero ko urutonde rw’abimutse bakaba batagituye aho bafatiye aya mafaranga ruzashyikirizwa vuba Uturere, na two tukabashakisha kugirango bishyure. Abanga kwishyura nkana ndetse n’abakekwaho kunyereza imitungo bo bazashyikirizwa ubutabera. Kugira ngo amafaranga yari yagurijwe abantu bapfuye ubungubu yishyurwe, hazifashishwa ubwishingizi bari bafashe bafata imyenda.

Kugira ngo hamenyekane ababa baranyereje imitungo, MIGEPROF yiyemeje kuzagaragariza za sacco ibyavuye mu bugenzuzi bwa za CAPEC mbere y’uko zifungwa.

Hanagaragajwe ko hari imanza umunyamategeko washyizweho na MIJEPROF yakurikiranye maze ba nyir’ukwishyuzwa bagatsindwa, ariko zikaba zitararangijwe. Abayobozi ba za Sacco rero, bafatanyije n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, basabwe kuzakora ku buryo zirangizwa. Uyu munyamategeko kandi azakorana na za sacco, azigaragarize imanza akurikirana n’aho zigeze, kugira ngo mu mikoranire yabo babashe kugera ku ntego yo kurangiza kwishyuza imyenda yose.

Muri rusange, amafaranga yahawe za CAPEC agera kuri miriyoni 427. Abahagarariye Uturere two mu Ntara y’amajyepfo zakoreragamo bo bagaragaje ko hari amafaranga yamaze kwishyurwa, akiri mu baturage agomba kwishyuzwa akaba akabakaba miriyoni 70. Twizere ko inama izakorwa nyuma y’amezi abiri, nk’uko abari bitabiriye inama babyifuje, izaba igice kinini cy’aya mafaranga kimaze kwishyurwa.

Share Button
Leave A Comment