Rwanda | Kamonyi: Abanyamuryango ba SACCO ya Nyamiyaga batashye inyubako biyuzurije

Rwanda | Kamonyi AbanyamuryangoInyubako yatashwe, yatwaye Miliyoni zirenga 21 z’amafaranga y’u Rwanda akaba yaravuye mu misanzu y’abanyamuryango. Abaturage  bishimira ko babonye ikigo cy’imari hafi ya bo bikaba byarabagabanyirije urugendo bakoraga bajya kubitsa mu yandi mabanki.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro SACCO Ishema ry’umuryango, wabaye kuri uyu wa 27/7/2012. Abanyamuryango bamurikiwe ibyo bamaze kugeraho birimo  iyo nyubako yo gukoreramo yatwaye miliyoni zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda, ubwizigame bw’amafaranga angana na miliyoni 43, imigabane irenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’inguzanyo z’amafaranga angana na  miliyoni 35 zagujijwe n’abantu 61.

Abanyamuryango bishimiye ibyo SACCO imaze kubagezaho. Umuhinzi w’imyumbati witwa Bizimana, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesha gukorana na SACCO. Yatangiye yaka inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 300, mu gihe cy’amezi atatu aba ageze ku 800.000Frw.

Yakomeje kwaka izindi nguzanyo akora ubucuruzi bw’imyumbati ye, akayigemurira ibigo by’amashuri n’abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali. Inyungu akura muri ubwo bucuruzi amaze kubakamo inzu ihagaze Miliyoni imwe n’igice z’amanyarwanda, kandi areteganya no gukora ibindi bikorwa bimuteza imbere byose abikesha gukorana na SACCO.

Ikindi abo banyamuryango bishimira, ni uko SACCO yaje ari igisubizo ku batuye Nyamiyaga. Mbere umuturage wakeneraga gukorana na Banki, byamusabaga gusohoka mu murenge akajya kubitsa mu yandi mabanki. Ibyo ngo bikaba byarabasabaga kuhatakariza amafaranga y’urugendo.

Ntivuguruzwa Deogratias, umwarimu umaze amezi umunani, yabanje gukorana na Banki y’abaturage ya Mugina, ariko nyuma aza gusanga urugendo yakoraga ajya kubitsa cyangwa kuguza byamutwaraga amafaranga agera ku 1000.

Avuga ko icyo Sacco zirusha ibindi bigo, ari uko ishyigikiwe na leta. Ati” Abaturage bari bakeneye aho bajya kubitsa kandi hizerewe umutekano w’amafaranga ya bo kandi hafi.  Ikindi kandi SACCO ni yo nzira leta icishamo inkunga igenera abaturage, kuko iyo iteye inkunga Sacco babasha kubona inguzanyo”.

Arasaba abataragana sacco gutinyuka, kuko amahirwe ari ho ashobora korohereza abantu kubona inguzanyo, atanga urugero k’ubutaka busigaye bwemewe gutangwaho ingwate kandi n’abadafite na mba bakaba bajya mu bwisungane magirirane.

Sacco yatangiye 1/10/2009, itangira gutanga inguzanyo mu kwezi 9/2011. Kugeza ubu, ifite abanyamuryango 3690, ku miryango ibihumbi 7 ituye umurenge wa Nyamiyaga, Perezida wa SACCO Nsengimana Emmanuel, akaba avuga ko bakomeje ubukangurambaga ngo n’abandi bitabire gukorana na SACCO.

 

Share Button
Leave A Comment