Rwanda | KARONGI: ATM Cards VISA za Banki ya Kigali ntizikora neza

Nyuma y’iminsi mike ishami rya Banki ya Kigali rigejeje icyuma cya ATM mu mujyi wa Karongi, abakoresha ATM cards zo mu bwoko bwa VISA bakunze guhura n’ibibazo icyuma ntigisome amakarita yabo iyo bagiye kubikuza amafaranga.

KARONGI  ATM Cards VISA za Banki ya Kigali ntizikora nezaNk’uko bigaragara ku mafoto, iyo ushyizemo ikarita ugakora ibisabwa byose, icyuma kiguha ubutumwa buvuga ngo: “Your financial Institution is Unavailable”, bisobanura ngo: Banki yawe ntishoboye kuboneka”, kandi ari ikarita ya BK ukoresheje ku cyuma cya BK.

Nk’uko bisobanurwa n’umukozi wa BK ushinzwe kwakira abakiliya ku ishami rya Karongi, ngo ikibazo gishobora kuba giterwa n’umurongo ufite intege nke (network), kuko nk’uko umukiliya umwe abisobanura ngo hari iminsi imwe n’imwe byemera ubundi bikanga.

Muri iyi minsi Banki ya Kigali iri muri gahunda yo gusimbura amakarita yayo asanzwe ya ATM agasimburwa na ATM zikorana na VISA kugira ngo abakiliya babyifuza bajye babasha kuzikoresha bahaha mu maduka atandukanye mu mugi wa Kigali, ndetse bakanahaha i mahanga bifashishije itumanaho rya interne.

 

 

Share Button
Leave A Comment