Rwanda | KARONGI: BK ya Karongi ngo yiteguye korohereza abacuruzi b’isambaza nyuma y’uko uburobyi buhagaritswe igihe cy’amezi abili

KARONGI BK ya Karongi ngo yiteguye korohereza abacuruzi b’isambaza nyuma y’uko uburobyi buhagaritswe igihe cy’amezi abili

Ubuyobozi bwa BK Ishami rya Karongi buravuga ko bukorana neza n’abacuruza isambaza mu myishyurire y’amadeni

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba na Ministeri ifite uburobyi mu nshingano zayo bafashe icyemezo cyo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu igihe cy’amezi 2, abacuruza isambaza mu mujyi wa Karongi nabo bakagaragaza impungenge zo kutazabasha kwishyura amadeni ya banki ku gihe,  umucungamutungo wungirije wa Banki ya Kigali (BK) ishami rya Karongi Remezo Charles avuga ko ubuyobozi bwa BK nibuganira n’abahagarariye abacuruzi b’isambaza bakayisobanurira uko ikibazo giteye, icyo gihe bazareba icyo gukora kugira ngo abatazabasha kwishyurira igihe bazihanganirwe, cyane ko basanzwe bakorana neza.

Ni byo Remezo asobanura muri aya magambo: «Usanga batanafite imyenda myinshi. Harimo nk’abagiye bafata ideni rya 60.000 FRW yo kwishyurwa mu mwaka cyangwa umwaka n’igice. Ikindi kandi bafite imari fatizo bashobora gufataho bakishyura kugira ngo batazagira ibirarane. Gusa Ndumva igige cy’amezi abili atari kinini cyane, ubuyobozi bwabo nibwegera banki tukabiganiraho tuzareba uko twabihanganira nihaboneka impamvu zituma batabasha kwisyura. Tuzabaha umwanya kugira ngo nibongera gusubukura imirimo bazakore bazi neza ko hari ideni rya banki bagomba kwishyura. Birumvikana ko ari ibintu bitabaturutseho kandi ni wo mwuga ubatunze ariko rero ntibyaba urwitwazo rwo gukorera mu kajagari, gusa twe nka banki dusanzwe dukorana nabo neza turizera ko ntakibazo tuzagirana»

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Kabahizi Céléstin mu kiganiro twagiranye yavuze ko ikiyaga cya Kivu ari nk’umurima kubera ko gitunze abantu benshi. Bityo kikaba gikenera kwitabwaho nk’umurima kugira ngo gitange umusaruro mwiza. Ibi Guverineri Kabahizi Céléstin yabitangaje nyuma y’uko abacuruzi b’isambaza bagaragaje impungenge z’uko bagiye kumara amezi 2 ntakazi, kandi hafi ya bose bakaba batunzwe n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku burobyi. Nk’uko ubuyobozi bw’Intara bubisobanura, Intara y’i Burengerazuba na Ministeri ifite uburobyi mu nshingano zayo bafashe icyemezo cyo guhagarika uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi 2 ku mpamvu 2 nyamukuru. Iya mbere: Umusaruro warumaze kugabanuka cyane, iya kabili: Uburobyi bwakorwaga mu kajagari nta n’ibyangombwa bafiye bigatuma haziramo n’ibibazo by’umutekano w’ababukora.

Ku kibazo cy’umusaruro muke, Guverineri Kabahizi avuga ko ikivu ari nk’umurima kikaba kigomba gufatwa neza kugira ngo gitange umusaruro: «Umurima utawufumbiye, utawubagaye ntuwiteweho nta musaruro wawuvanamo. Umurima nawo ugira igihe cyo guhinga, igihe cyo gutera no gusarura. Ntago rero ushobora kuba wawuhoramo buri munsi»

Guhagarika imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 29/07/2012 kugeza kuya 02/10/2012 kandi bizubahirizwe n’uturere twose dukora ku Kivu uko ari dutanu. Ni ukuvuga Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Karongi na Nyamasheke.

 

Share Button
Leave A Comment