Rwanda | KARONGI: Rubengera nta mabanki menshi ahari ariko uko biri kose si nka mbere

KARONGI

Mu rusisiro (centre) rwa Rubengera nta mabanki menshi ahari, ariko uko biri kose ngo biraruta mbere kuko abacuruzi n’abandi bantu bakenera serivisi z’amabanki bagombaga gutega bakajya mu bindi bice by’u Rwanda (cyane cyane i Kigali) ahari amabanki kugira ngo babitse amafaranga yabo.

Ibi ni ibitangazwa n’umwe mu bacuruzi ba Rubengera witwa Ushatseneza Xavier. Ni umusore ukiri muto ariko avuga ko azi neza amateka ya Rubengera by’umwihariko na Kibuye muri rusange. Amaze igihe acuruza imyenda n’inkweto, akaba abitsa muri koperative yitwa Inkunga ikorera mu murenge wa Rubengera no mu mujyi wa Karongi.

Ushatseneza ati: “Ndibuka hari abacuruzi benshi bajyaga batega tagisi bagiye Kigali kubitsa amafaranga kubera ko hano nta banki zahabaga, usibye banki y’abaturage gusa, ariko ubu hari Coopec Inkunga na Sacco zaje ziyongera kuri banki y’abaturage.”

Usibye banki y’abaturage n’ibyo bigo by’imari iciriritse (Inkunga na Sacco), mu murenge wa Rubengera nta yindi banki ihabarizwa. Abakenera serivisi z’andi mabanki, bibasaba gutega tagisi bakajya mu mujyi wa Karongi kuko ho hari amabanki atandukanye ari yo: Banki ya Kigali, Fina Banki, Banki y’Iterambere ry’u Rwanda (BRD), banki y’abaturage ndetse no mu gihe kitarambiranye banki y’abacuruzi (BCR) ngo irateganya kuhafungura ishami.

Nubwo ariko i Rubengera hakiri amabanki make, ntibihabujije kuba hateye imbere, kubera ko uhasanga ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye nk’isoko, amagaraji, abanyabukorikori, abacuruzi baranguza n’abadandaza, station y’ibikomoka kuri peteroli (Engen), abikorera batwara abantu (Capita n’Impala) n’ibindi byinshi bihesha isura nziza centre ya Rubengera.

 

Share Button
Leave A Comment