Rwanda | Kinihira: abanyamuryango ba Sacco biyujirije inyubako ifite agaciro ka miliyoni 24

 

Abanyamuryango ba Sacco urubuto Kinihira

Abanyamuryango ba Sacco urubuto Kinihira

Abanyamuryango ba Sacco Urubuto umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, barishimira ko bashoboye kwiyubakira inyubako y’umurenge Sacco nta nguzanyo nimwe batse mu mabanki.

Iyi nyumbako aba banyamuryango ba Sacco batangiye kuyubaka muri Gashyantare 2012 bayitaha k’umugaragaro tariki ya 20/07/2012.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Uwimana Ernest, avuga ko abaturage b’uyu murenge bagaragaje ubushake bwinshi mu kwiyubakira iyi nyubako barambiwe guhora bacumbitse mu biro by’umurenge.

Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango, ashimira abatuye umurenge wa Kinihira igikorwa cy’ubutwari bagaragaje mu kwishakamo ubushobozi bwo kwiteza imbere batagombye gutegerza inguzanyo z’amabanki nk’uko mu zindi Sacco z’akarere ka Ruhango zisanzwe zibigenza.

Uretse Sacco z’imirenge zo mu mujyi wa Kigali, ngo Sacco Urubuto Kinihira iza ku isonga mu kugira abanyamuryango bitabira cyane no kugaragza ubushake bwo guteza imbere umurenge Sacco; nk’uko bitangazwa na Mugabo Abinedatisi umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA.

Kugeza ubu iyi koperative Sacco urubuto Kinihira ibaye iya kabiri yiyujurije inyubako yayo, ikaba ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 45 ifite n’umutungo usaga miliyoni 14.

Kugeza ubu Sacco nyinshi z’akarere ka Ruhango ziracyakorera mu biro by’imirenge. Icyakora inyinshi murizo ziri mu gikorwa cyo kwiyubakira inyubako zabo.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment