Rwanda : Mushikiri – Batashye inyubako nshya ya SACCO

Mushikiri - Batashye inyubako nshya ya SACCO

Kuri uyu wa 30/06/2012 umurenge wa Mushikiri uherereye mu karere ka Kirehe batashye inyubako y’umurenge SACCO yubatswe ku bufatanye n’abaturage b’umurenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe.

Nkuko umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mushikiri Karambizi abivuga ngo nyuma y’imbaraga nyinshi abaturage biyuzurije inyubako y’umurenge SACCO aho biyuzurije iyi nyubako ku mbaraga zabo bashyize hamwe, uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko uyu murenge utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 24705 bakaba aribo bitanze mu bikorwa bitandukanye kugira ngo iyi nyubako yuzure,akomeza avuga ko iyi nyubako yuzuye itwaye Miliyoni 17,955,000 akarere ka Kirehe kakaba karabahaye ibihumbi Magana 650 aribyo bifashishije mu gusakara iyi nyubako y’umurenge SACCO.

Hakizamungu Emmanuel, perezida wa Mushikiri SACCO Development avuga ko bashimira abaturage ku bwitange bagaragaje kugira ngo iyi nyubako yuzure aho avuga ko batanze umusanzu wabo bakanahatanga umuganda kugeza iyi nyubako y’umurenge SACCO akomeza avuga ko kuri ubu icyo Babura ari akamashini kabara amafaranga kugira ngo bajye bamenya gucunga nk’abantu bashobora kubazanira inoti z’inkorano.

Tihabyona Jean de Dieu, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kirehe yasabye abaturage ko kuba bujuje iyi nyubako y’umurenge SACCO ko ari ukugirango bayikoreremo aho yabibukije ko bujuje inyubako hakabura uyikoreramo ntacyo yaba ibamariye abasaba gukomeza kwitabira umurenge SACCO, aho ashishikariza abaturage gutinyuka gufata inguzanyo no kwibuka kuzisubiza kugira ngo bahurize hamwe imbabaraga, uyu muyobozi kandi yakomeje abibutsa ko icyo bakiye inguzanyo bakwiye kujya aricyo bayikoresha,yibutsa abayobozi ba SACCO ko bagomba gufata neza abaturage mu gihe baje babagana kuko aribo batuma izi SACCO zibaho.

Iyi SACCO ikaba yujuje inyubako gusa ikibazo bagifite ari ikibazo cy’umuriro utaragera muri uyu murenge aho umuyobozi w’akarere wungirije yabijeje ko nabo mu gihe gito bazaba bawubonye kuko biri muri gahunda yo kuhageza umuriro.

 

 

Share Button
Leave A Comment