Rwanda | Ngororero: Banki ya Kigali izafasha abari muri pansiyo guhembwa ku kwezi

Kimwe mu bibazo by’ingutu abari muzabukuru bahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize bahura nacyo ni ukubona amafaranga yabo atinze kuko basanzwe bayafata inshuro imwe mumezi atatu, bityo agasanga ibibazo by’ubukene byarabaye byinshi. Iki kibazo ariko Leta ikaba yaragishakiye umuti aho iteganya ko aya mafaranga noneho yajya abageraho buri kwezi nk’abandi bahembwa, kuko nabo imisanzu yabo yatangwaga buri kwezi.

Nkuko tubikesha abakozi ba Banki ya Kigali (BK) ndetse n’abari mwishyirahamwe ry’abasheshakanguhe bahabwa amafaranga ya pansiyo ARR ( Association Rwandaise des Rattraites) iyi banki ikaba yaragiranye amasezerano n’iryo shyirahamwe mu kabafasha kubona amafaranga yabo ndetse no kubaha inguzanyo zaba iz’ingoboka mugihe amafaranga yabo ataraboneka ndetse n’inguzanyo zisanzwe kubafite imishinga bazaba berekanye, ariko aha ho bagatanga ingwate.

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko aba bageze muzabukuru bazafungurirwa konti kubuntu, kandi amafaranga akatwa abakiriya buri kwezi agakurwa kuri 300 agashyirwa kuri 200 kuri aba basaza. Gusa nkuko bisobanurwa n’abakozi ba BK mu karere ka Ngororero, ngo kugira ngo umuntu yemererwa gucisha pansiyo ye muri banki atari asanzwe ayifatiramo, bizasaba icyangombwa cy’uko nta mwenda abereyemo banki basanzwe bakorana (attestation de non creance).

Mu gufasha aba bantu gushaka icyo cyemezo, BK ngo ikazabaguriza amafaranga bisaba angana na 5900 maze bakazayishyura batabariwe inyungu. Kugira konti icishwaho amafranga ya pansiyo muri BK ngo bikazabafasha kujya bahabwa inguzanyo zose bashaka harimo n’inguzanyo y’ingoboka cyangwa rumanura mbabura mugihe amafaranga yabo azaba ataragera kuri konti.

Munyarubenga Joachim, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abari muzabukuru bahabwa Pansiyo mu karere ka Ngororero yadutangarije ko icyo gikorwa cya BK ari kiza ariko hakaba hari imbogamizi yo kwiruka kuri ibyo byangombwa bisabwa. Ikindi kibangamiye abo basaza ni uko bari basanzwe bakorana na Banki y’Abaturage kandi ikaba ifite amashami ahantu henshi habegereye naho BK ikaba irifite mu mujyi wa Ngororero, bityo bikaba byazagora abo bantu bafite intege nkeya kujya bajya gufatira amafaranga yabo ahantu kure.

Umukozi wa BK akaba yarababwiye ko BK ikomeje kugeza amashami yayo hirya no hino kandi ikazanabaha amakarita bazajya bifashisha mu kubikuza amafaranga aho bageze hose hari ishami rya BK. Abasheshakanguhe bibumbiye mwishyirahamwe bo mu karere ka Ngororero bakaba batuye ahahoze ari mu duce twa Kibuye, Ramba, Nyagisagara, Gaseke, Kibirira, Satisyi n’ahandi.

  

 

 

Share Button
Leave A Comment