Rwanda | Nyamagabe: Imirenge SACCO yiyemeje gukorana na BDF

Abahagarariye SACCO z’imirenge yose yo mu karere ka Nyamagabe biyemeje kujya bakora n’ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere ‘BDF’ kugira ngo iki kigo kijye gifasha abanyamuryango b’izi SACCO badafite ingwate guhabwa inguzanyo.

Izi ngamba zafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 25/7/2012, yahuje abahagarariye SACCO mu mirenge n’abakozi b’ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere, BDF.

Nyuma yo gusobanurirwa intego n’imikorere ya BDF abahagarariye SACCO mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe biyemeje ko bagiye gushishikariza abanyamuryango ba SACCO mu mirenge yabo kwitabira gukorana na BDF.

UWITUZE Claudette, umugenzuzi w’akarere ka Nyamagabe yatangaje ko abaturage nibitabira gukorana na BDF bizatuma umubare w’abahabwa inguzanyo wiyongera kandi biteze imbere ibigo by’imari ndetse na SACCO, ati “dukurikije ko umubare munini w’abaturage uri munsi y’umurongo w’ubukene, ibyo bizateza imbere abaturage bityo n’uwo mubare ugende ugabanuka nk’uko Akarere kabyiyemeje ”

Ikigo cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere cyashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Amajyambere mu Rwanda ‘BRD’ hagamijwe gufasha  abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.Iki kigo cyabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2011.

Share Button
Leave A Comment