Rwanda | Nyanza: SACCO TEGANYA Busasamana yatashwe ku mugaragaro

Koperative yo kubitsa no kuguriza y’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza (SATEBU) yafunguwe ku mugaragaro mu muhango wabereye ku cyicaro cyayo kuri uyu wa 29/06/2012.

Nyanza  SACCO TEGANYA Busasamana yatashwe ku mugaragaro

 

 

 

 

 

 

 

Muganamfura Sylvestre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana afungura SACCO y’uwo murenge Tariki 29/06/2012

 Uyu muhango wo kuyifungura ku mugaragaro waranzwe no kugaragaza ibyiza imaza kugeza ku banyamuryango bayo kuva itangiye gukora mu mwaka wa 2011, dore ko batari bakayifunguye ku mugaragaro nk’uko Munyambonwa John umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya SATEBU yabitangaje mu ijambo rye.

 Yakomeje avuga ko SATEBU ( SACCO TEGANYA Busasamana) imaze kugera ku bikorwa byinshi abanyamuryango bayo bishimira mu gihe gito gishize ivutse. Nk’uko byavuzwe na Munyambonwa John, ngo iyo koperative imaze kugira abanyamuryango basaga ibihumbi 7 bayikoreramo imirimo yo kubitsa no kubikuza mu buryo buhoraho.

Yagize ati: “ ubu SATEBU ifite imigabanye isaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda imaze kwinjizwa muri iyo koperative. Nk’uko yakomeje abisobanura ubwizigame bwayo burenga miliyoni 74 ndetse n’inguzanyo zimaze gutangwa zisaga miliyoni 24 z’amafranga y’u Rwanda.

Nyanza  SACCO TEGANYA Busasamana yatashwe ku mugaragaro 2

 

 

 

 

 

 

 

 

Umukiriya abikuza amafaranga yabitse mu murenge SACCO wa Busasamana

 

Icyakora muri izo nguzanyo inguzanyo zifite ubukererwe zigera kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’ u Rwanda nk’uko Munyambonwa John umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya SATEBU abivuga.

 

Muganamfura Sylvestre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana ari nawe wayifunguye ku mugaragaro yishimira  intambwe imaze guterwa n’iyo koperative yo kubitsa no kuguriza. Yagarutse ku ishingwa ry’amakoperative y’Imirenge avuga ko zashinzwe mu rwego rwo gufasha abaturage kwizigamira mu byo bakora umunsi ku wundi.

 

Yavuze ko ubuyobozi u Rwanda rufite aribwo butuma ibyiza byose bigerwaho mu nyungu z’abaturage. Ati: “ Iterambere ry’abanyagihugu rishingiye ku buyobozi bwiza  bugeza abaturage ku iterambere buzamura ubukungu bwabo”

 

Ashingiye ku cyerekezo cy’isi yavuze ko buri wese agomba guharanira kugera ku mibereho myiza aharanira kubaho kandi yibeshejeho kuruta gutegereza inkunga y’andi mahanga.

Yasabye abaturage kugira ubukire babukoreye kandi vuba kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere cyane cyane bisunga gukorana n’ibigo by’imali iciriritse nka za SACCOs bashyiriweho ku rwego rwabo.

 

Mudahemuka Jean Damascene wavuze mu izina ry’abanyamuryango yavuze ko amaze kugera kuri byinshi abikesha inguzanyo yahawe n’uwo murenge SACCO bityo ahamagarira n’abandi kuyigana kugira ngo biteze imbere.

 

Umurenge SACCO wa Busasamana mu karere ka Nyanza ufite muri gahunda yayo kubaka inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza hamwe no gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga servisi zinoze kandi zagutse ku buryo inguzanyo zizava  kuri miliyoni imwe kugeza byibuze kuri miliyoni 5 ku muntu no kongera abakozi bayo.

 

   

 

 

 

Share Button
Leave A Comment