Rwanda | Rusizi: Abaturage b’umurenge wa Bugarama bayobotse Sacco, ngo yabateje imbere bigaragara.
Nyuma y’aho abaturage bayobotse uburyo bwo kwizigamira babitsa amafaranga bakanagurizwa andi mu mirenge Sacco byose bigamije kwiteza imbere ,baratangaza ko bagenda bagerwaho n’inyungu zigaragara ziva muri ubwo buryo bityo n’iterambere rikaba rigenda ribageraho.
Ubwo twaganiraga n’abo baturage mu rwego rwo gushaka kumenya neza iby’iryo terambere bamwe mu banyamuryango ba koperative umurenge sacco yitwa uruyange yo mubugarama batangaje ko kuva aho bayobokeye umurenge Sacco ubukene iwabo bugenda buba amateka, nk’uko ubuhamya bwabo twahasanze baje gufata amafaranga babitangaje. umudamu witwa Uwimana Amisi Avuga ko aho ayobokeye umurenge Sacco ubu afite inzu ye n’amatungo magufi yaguze kumafaranga ibihumbi mirongo itanu (50000fr) yakoresheje neza akabyara umusaruro. ubwo twamusangaga kucyicaro cya koperative uruyange sacco yatubwiye ko yarangije kwishyura umwenda w’ayo mafaranga none akaba agiye gufata ibihumbi Magana abiri kimwe na bagenzi be baje gufata ayisumbuyeho ibyo byose ngo babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyabo butekereza ku baturage. Si ibyo gusa kandi ngo inguzanyo nto yafashe yamufashije kugura ifumbire mvaruganda ku buryo ngo yahinze ibigori, umusaruro wabivuyemo buri wese akaba yawifuza.
Si we gusa kuko na Sindayiheba Piyo, umusore w’imyaka 23 gusa, ngo ubu agenda kuri moto yiguriye ayikesha Umurenge Sacco. Ngo ibyo gutegatega imodoka na moto zihise ntibimurangwaho, akabona rero ubuzima bwe buri imbere butanga icyizere ko buzaba buzira umuze mu abikesha umurenge Sacco. Abo bose kimwe n’abandi bose twaganiriye baremeza ko kuza k’umurenge Sacco iwabo byababereye nk’ibonekerwa kuko ngo babaha inguzanyo nta mananiza kandi nta n’inyungu zihanitse babasabye.
Gusa ngo bafite ikibazo cyo kwibonera inzu yabo bwite bakoreramo ariko nayo ikaba iri hafi kuzura, aha bakaba bemeza ko igihe iyo nyubako izaba yabonetse hazakemuka byinshi biterwa no kutagira inzu yabo bwite bakoreramo.
Kuri Icyo kibazo umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Bugarama bwana Egide Gatera akaba abizeza ko mugihe kitari kirekire inzu yabo izaba yuzuye neza kuko igeze kure. umucungamutungo w’uruyange-Sacco bugarama bwana Kazungu philippe yatangaje ko sacco imaze kugira Abanyamuryango 2203, ikaba yaratangiye iguza abanyamuryango bayo 400000frw Ibihumbi Magana ane) ubu ikaba igeze mu urwego rwo kuba yaguza amafaranga ageze kuri miliyoni y’amanyarwanda.
Gusa arasaba abaturage kudacikwa no kuba umunyamuryango kugirango batazicura basanga barasigaye inyuma kuko ubu abamaze kuba abanyamuryango bamaze kugira aho bageze.