Rwanda | RUTSIRO: SACCO Tugendane n’Igihe Mukura irateganya kubaka inzu ya 20.000.000 FRW

Sacco Tugendane n’Igihe Mukura yo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro imaze amezi 6 gusa itangiye gukora ariko ngo mu minsi iri imbere irateganya kubaka inzu yo gukoreramo ifite agaciro ka 20.000.000 FRW.

Sacco Tugendane n’Igihe Mukura ku munsi wo kumurika ibikorwa biterwa inkunga n’umushinga LWH wa MINAGRI

Sacco Tugendane n’Igihe Mukura ku munsi wo kumurika ibikorwa biterwa inkunga n’umushinga LWH wa MINAGRI

Ibi ni ibyatangajwe na Ndaberetse Michel, umucungamutungo w’iyo Sacco. Asobanura ko ubusanzwe Sacco Tugendane n’Igihe Mukura yakoreraga mu kagari ka Mwendo ari guichet itembera (guichet mobile) ariko nyuma baza gusanga nta bikorwa byinshi bihari bishobora gutuma babona abakiliya benshi, bityo biyemeza kuyijyana ahitwa ku i Rambura. Ndaberetse Michel akomeza agira ati: “Tubona hariya i Rambura hariyo opportunités (amahirwe) zose zishoboka, icyambere hari isoko, hegereye umuhanda, hariyo n’amaduka. Ibyo rero ni byo byatubereye imbarutse dutekereza kuhimurira ya guichet mobile yacu…tuhamaze amezi 6 kuko twahatangiriye mu kwezi kwa mbere, ubu turabona hatangiye gusobanuka kugeza uyu munsi turabona ko gukomeza kuhita guichet mobile bitakiri byo ahubwo tugiye kuhashyira guichet kandi no muri vision yacu turateganya kuhubaka inzu isobanutse ya SACCO ifite agaciro ka 20.000.000 FRW.”

Bamwe mu banyamuryango ba Sacco Tugendane n’Igihe bayisanze aho yari yaje kumurika ibikorwa byayo

Bamwe mu banyamuryango ba Sacco Tugendane n’Igihe bayisanze aho yari yaje kumurika ibikorwa byayo

Sacco Tugendane n’Igihe Mukura ifite abanyamuryango ni 8.046 biganjemo abahinzi n’aborozi. Bamwe muri bo batangaza ko ari bwo bakimara kuyinjiramo ariko ngo bafite icyizere ko izabageza kuri byinshi nk’uko bisobanurwa n’Abiyingoma Esperance: “Jyewe nafunguye konti yo kwiteganyiriza kuko ndi umuhinzi kandi ndifuza kuzaka inguzanyo yo kugura ifumbire n’imbuto byo mu gihe cy’ihinga gitaha bityo tuzabashe guhingira igihe. Naho ubundi twaravunikaga ntiduhingire igihe.”

Rurakabije Fraduard wo mu ishyirahamwe Terimbere Munyarwanda, na we ni umunyamuryango wa Sacco Tugendane n’Igihe. We ari muri gahunda ya Zigamira Intego, avuga ko izamufasha cyane kuko azabasha kuzigama igihe cy’ihinga nikigera kizasange afite amafaranga kuri konti bityo ntiyake inguzanyo nyinshi yo kugura imbuto, ifumbire n’ibindi. Rurakabije akomeza agira ati:

“Sacco ikihagera jyewe yahise inguriza amafaranga y’imbuto ndahinga none ubu maze gutera imbere kandi ndumva nanjye aho abandi bahinzi bazagera muri vision nanjye nzaba ndimo kabisa!”

Sacco Tugendane n’Igihe Mukura ifite serivisi zitandukanye zirimo kubikira abakiliya bayo amafaranga ikabungukira 5% ku mwaka. Ifite na serivisi za konti zitandukanye harimo iyo bita kuzigamira intego.

Nk’uko umubitsi wayo Ndaberetse Michel abisobanura, iyo konti ifasha abahinzi kuzigama kugira ngo birinde kuzahura n’ibibazo byo kubura imbuto. Bityo abahinzi bakabitsa bihaye intego runaka bakurikije icyo bashaka kuzageraho mu gihe runaka.

Hari n’indi konti yitwa Iteganyirize ikoreshwa n’abantu bose bifuza kuzigamira ibihe biri imbere. Bafite n’indi konti yitwa Warantage ikorana n’amatsinda y’abahinzi b’ingano, Sacco ifatanyije n’umushinga LWH/RSSP ya Minagri ndetse na RAB bakabashakira isoko ry’ingano zabo kubera ko bari bamaze gusanga hari abacuruzi ba rushimusi baza kubashuka bagatwara ingano zabo ku mafaranga make cyane ntagire icyo abamarira.

Indi serivisi batanga ni iyo kuguriza abanyamuryango amafaranga y’ubwisungane mu buvuzi (mutuel de santé) igihe hari uwayabuze, kuko nk’uko umubitsi abivuga Sacco ntiyakora igihe abantu barwaye, kandi iyo abantu barwaye nta n’umusaruro ubaho, ariko iyo ari bazima barakora bityo amafaranga akaboneka Sacco nayo ikayababikira.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment