Rwanda : Abakozi ba SACCO n’abaturage bazigana bitondere amafaranga y’amahimbano-Mayor wa Rwamagana


Umuyobozi wa Rwamagana arasaba ubushishozi mu gutahura mafaranga y’amakorano

Umuyobozi wa Rwamagana arasaba ubushishozi mu gutahura mafaranga y’amakorano

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, bwana Uwimana Nehemie arasaba abakozi ba SACCO ndetse n’abaturage bakoresha ibi bigo by’imari bya SACCO mu kubitsa, kubikuza no kuzigama kwitondera amafaranga menshi y’amakorano amaze iminsi atahurwa mu Karere ka Rwamagana.

Bwana Uwimana Nehemie yatumye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Rwamagana gutanga ubutumwa mu baturage b’Akarere bose, bakabasaba kuba maso bakajya bitegereza amafaranga y’inoti abageze mu ntoki yose.

Uyu muyobozi wa Rwamagana ati “Mushishikarize abaturage bacu bose kuba maso bagenzure inoti bahawe zose, cyane cyane iz’amafaranga 2000 na 1000 kuko izo bakora zenda gusa neza n’izisanzwe.

Arasaba abatuye Akarere ayoboye kwitondera amafaranga y’amahimbano

Arasaba abatuye Akarere ayoboye kwitondera amafaranga y’amahimbano

Muri icyi cyumweru i Rwamagana hamaze gutahurwa amafaranga y’amakorano asaga ibihumbi 820, bamwe mu bafashwe bakaba bavuga ko hari n’andi menshi bakeka kubo bafatanyaga icyaha n’abo bumvaga hirya no hino.

Ibi birashimangirwa kandi n’uko hari umugabo n’umugore bari mu maboko ya polisi bemera ko bafite akamashini gakora amafaranga kandi bavuga ko bagakoresheje mu Turere twose tw’igihugu, bagenda bakora amafaranga basigiraga abo bafatanyije icyo cyaha aho bageze hose.

Aya mafaranga y’amakorano mu gace ka Rwamagana arabarirwa muri miliyoni nyinshi yiganjemo inoti za 5000 na 2000 n’izindi nkeya za 1000. Gusa uko zigaragara, iza 2000 na 1000 zenda gusa neza n’inoti nyazo zemewe na leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana arasaba kandi abakozi ba SACCOs kuba maso bakirinda ko hagira ababazanira amafaranga y’amahimbano muyo abaturage babitsa muri SACCOs, dore ko ibi bigo by’imari bitaragira utumashini tubasha gutahura amafaranga nyayo n’amahimbano.

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment