Rwanda | Gakenke: SACCO ya Muzo yemereye abaturage inguzanyo zo kwishyura amafaranga ya mitiweli

Umucungamari wa SACCO ya Muzo, Nzabonimpa Thierry arasaba abaturage bo mu Murenge wa Muzo bishyuye neza inguzanyo z’umwaka ushize kubagana bakabaha inguzanyo zo kwishyura ubwisungane  magirirane mu kwivuza.

Abantu batandukanye bitabiriye gutangiza icyumweru cya mitiweli

Abantu batandukanye bitabiriye gutangiza icyumweru cya mitiweli

Nzabonimpa atangaza ko nta kibazo abaturage bagombye kugira cyo kubura amafaranga ya mitiweli mu gihe bishyuye inguzanyo za mitiweli ishize neza.

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe mitiweli mu Karere ka Gakenke wabaye  tariki 16/08/2012 mu Murenge wa Muzo, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe  imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin yibukije abaturage ko nyuma y’ukwezi kwa munani batazabasha kwivuza bataratanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Abayobozi b’imidugudu bihaye inshingano zo gufata iya mbere mu gutanga imisanzu y’ubwisungane magirirane mu kwivuza kugira ngo n’abandi baturage babarebereho.

Abayobozi b’ibimina basabwe kwihutira gutanga amafaranga y’abanyamuryango igihe cyose bayashyikirijwe kuko bituma abanyamuryango bahita babasha kwivuza mu gihe hagize abafashwe n’uburwayi.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi, mu karere hatangijwe gahunda y’ibimina bya mitiweli mu rwego rwo gufasha abaturage gutanga amafaranga buhoro buhoro no guhwiturana hagati y’abanyamuryango b’ikimina kwishyura ku gihe kugira ngo babashe kwivuza.

Mu mwaka ushize, Umurenge wa Muzo warangije uri ku mwanya wa karindwi mu karere n’ubwitabire bwa 95.5 % none ubu uri ku mwanya wa nyuma mu mirenge 19 igize akarere n’ubwitabire bwa 4 %.

 

 

 

 

 


Share Button
Leave A Comment