Rwanda | Gakenke: Ubujura bwibasiye SACCO butumye umutekano wazo ucungwa na GASPROCO

Untitled

Nyuma y’ubujura bwibasiye SACCO, inama yahuje abacungamari ba SACCO n’ubuyobozi bwa koperative y’inkeragutabara ‘GASPROCO’ kuri uyu wa 08/08/2012 yafashe umwanzuro ko umutekano wa SACCO ugomba gucungwa n’inkeragutabara.

 

Ubuyobozi bwa GASPROCO bwijeje abacungamari umutekano w’amafaranga y’abaturage ariko buvuga ko uburinzi bugomba gukorwa nibura n’inkeragutabara ebyiri nijoro zihembwa nibura amafaranga 25.000 ku kwezi.

Ubuyobozi bwa koperative bwongeraho ko bukoresha abantu bahoze ari abasirikare n’aba-local defense b’inyangamugayo kandi bwishyura ibintu byibwe bityo bakaba nta mpungenge bari bakwiye kugira ku mutekano w’amafaranga y’abanyamurango babo.

tariki 03/08/2012 Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa gushyiraho inkeragutabara  zikaba ari zo zicunga umutekano wa SACCO nyuma y’ubujura bwibasiye SACCO muri ako karere.

Mu kwezi kwa Gatandatu 2012, SACCO y’umurenge wa Rusasa yibwe amafaranga arenga ibihumbi 600 bayicukuye. Muri uko kwezi kandi, abajura bagerageje kwiba SACCO y’umurenge wa Kivuruga bayicukuye ku bw’amahirwe barabatesha.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, SACCO y’umurenge wa Kamubuga yibwe amafaranga ibihumbi bisaga 24 by’ibiceri nyuma y’uko umuzamu wahararaga atari yaharaye.

   

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment