Rwanda | Gatsibo: Sacco ikomeje gufasha abaturage kwiteza imbere

Abaturage bo mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo batangaza ko bamaze kwibonera ibyiza byo gukorana na Sacco kuko intabwe imaze kubagezaho batari barigeze babona ikigo cy’imari iciriritse cyabibakorera.

Umurenge wa Gatsibo niwo ufite Sacco imaze gutera imbere kurusha izindi zo muri aka  karere kubera uburyo abaturage bitabiriye gukorana nayo bitewe nuko batari barigeze babona indi banki yabafasha kuzigama no kubona inguzanyo.

Ubu iyi sacco yabaye iyambere mu ntara y’iburasirazuba kubera imikorere yayo irimo guhanga udushya no gucyemura ibibazo by’abaturage binyuze mu gutanga inguzanyo, aho yafashije abaturage benshi kurwanya nyakatsi yo kuburiri ibafasha kugura matela, abandi baturage batari bagashoboye kubona amatungo iyi Sacco ibafasha korora none ngo nyuma y’ibyo ikigezweho ni uko abaturage bashobora gukora ingendo biboroheye bifashishije amagare na moto bahawe na Sacco.

Mutabaruka Mathieu umuyobozi w’iyi Sacco avuga ko icyo bagenderaho ari ugushaka ibibazo by’abanyamuryango babagezaho inguzanyo z’amafaranga baba babikije, guhanga udushya mu gutanga inguzanyo.

Mutabaruka avuga ko uretse gutanga inguzanyo z’amagare na moto ngo iyi sacco yifuza gufasha abaturage kugira imiturire myiza cyane cyane ihereye m’urubyiruko rubura ubushobozi bwo kubaka no gutura mu midugudu.

Sacco ya Gatsibo ngo udushya ikora iduhera kubyifuzo by’abanyamuryango ikaba yifuza ko abaturage batagombye kujya bagurisha imyaka yabo kugira ngo bicyenure ahubwo byakabaye byiza barindira ko bagurisha kuko ibiciro bimeze neza ubundi bakizigamira.

Ubu abanyamuryango ba Sacco ya Gatsibo bagera kuri 4500 bafite imari shingiro ya miliyoni 44 naho ubwizigame bugera kuri miliyoni 186 kandi ikaba ikomeje gushishikariza abaturage gukorana nayo kuko gukorana nayo byatumye abaturage bashobora kuvugurura centre ya Mugera, naho abatari bazi ko bashobora kugira ibyo bigezaho ngo kubona inguzanyo biraborohera nkuko Nkeshimana Theoneste abivuga, avuga ko Atari aziko yagura moto ariko yashoboye kuyibona kubera Sacco.

 

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment