Rwanda | GISAGARA: BANKI YA KIGALI NA BDF BIRIFUZA GUKORANA NA SACCO ZO MURI GISAGARA

Banki ya Kigali (BK) hamwe n’ikigo kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse BDF, birifuza gukorana na za Saccos zo mu karere ka Gisagara mu rwego rwo kuzifasha kuzamuka ariko nazo zigafasha BK korohereza abakiriya bayo baherereye mu cyaro zibaha serivisi bakenera muri iyi banki maze nayo ikagira icyo izigenera.

GISAGARA: BANKI YA KIGALI NA BDF BIRIFUZA GUKORANA NA SACCO ZO MURI GISAGARA

 

 

 

 

 

 

 

 

Abakozi ba BK na BDF basobanuriye abahagarariye za Saccos ubufatanye bifuza ko bagirana

Abahagarariye za Saccos mu mirenge y’akarere ka Gisagara bavuga ko n’ubwo BK na BDF byagerageje kubaha ibisobanuro ndetse bakanabyumva neza, atariko bakwihutira gukorana na byo byombi kuko hari aho bumva bahomba.

Bavuga ko gukorana na BDF byo babishima ndetse ko igisigaye ari ugusinyana amasezerano kuko icyo ibasaba ari ukwemera ikabafashiriza abaturage babagana badafite uburyo bwo kwaka inguzanyo bitewe no kubura ingwate, aho BDF ishobora kubishingira ku rwego rwa 75%, ibyo rero Saccos zikaba zibona bizanazifasha kunguka abandi banyamuryango.

BDF ku busanzwe ngo ikaba yifuza kuzafatanya na Saccos zose ziri mu gihugu kugirango ubufasha itanga bugere ku babukeneye bose. Ubu ngo yaba imaze gukorana na Saccos zigera muri 70 gusa mu zisaga 400 ziri mu gihugu.

Carine UMUGWANEZA umukozi wa BDF yagize ati “Icyo tugamije ni ugufasha abaturage gutera imbere tukaba rero tuzabinyuza muri izi Saccos aho tuzajya dufasha abaturage bakeneye inguzanyo ngo bakore imishinga yabo tukabishingira. Ikindi kandi dukora n’ubujyanama”

N’ubwo Banki ya Kigali ivuga ko gukorana n’izi Saccos bizazifasha kuko hari umugabane zizajya zihabwa ku bwa Serivisi zizajya ziha abakiriya ba BK, abazihagarariye bo bavuga ko hari impungenge ko gukorana n’iyi banki byazaziviramo kubura bamwe mu bakiriya babo bitewe n’uko hari abaziganaga kuko batabasha kugera kuri izo banki zindi ziri mu mijyi, Byumvikana ko baramutse babonye hafi serivisi bahabwaga n’izo banki nk’uko BK ibyifuza, bahita bava muri Saccos.

Adele NSANZIMFURA umukozi wa BK yavuze atya “Turifuza ko Saccos zajya zidufashiriza abakiriya bacu batugeragaho bibagoye, maze natwe tukajya tugira amafaranga ya komisiyo tugenera izi Saccos, twumva rero nta gihombo kirimo kuko nibadufashiriza abantu nabo bazajya babona igihembo cyabo”

Naho uhagarariye Saccos mu murenge wa Musha bwana Emmanuel UWIMANA mu ijwi rya bagenzi be yagize ati “Ni ibyo kwitonderwa ninayo mpamvu BK yo tutahita tuyiha igisubizo kuko dusanga dushobora no guhomba bamwe mu bantu batuganaga, bakajya baza ariko batinjiriza Saccos ahubwo binjiriza BK. Tuzabanza tubyigeho neza na komite zacu turebe icyo twakunguka ni kiba ntacyo tubireke. BDF yo rwose dutinze gusinya amasezerano gusa naho ubundi twumvise izadufasha”

Saccos zo muri Gisagara zivuga ko ubusanzwe zitakwanga gufatanya n’abazigana cyane ko zibona zikiri hasi zikaba zikeneye kuzamuka, ariyo mpamvu zakiranye ubwira ubufatanye na BDF.


 

 

Share Button
Leave A Comment