Rwanda | Kamonyi: Abakoresha inguzanyo ya sacco barishimira intambwe bamaze kugeraho

Abaturage bakoresha  inguzanyo ya koperative zo kubitsa no kugurizanya, SACCO mu mirenge ya Kayumbu na Nyamiyaga, bahamya ko inguzanyo bahabwa n’ibyo bigo ibafasha kwiteza imbere. Gusa basaba ubuyobozi bwa SACCO ko bwajya bubaha inguzanyo nibura y’igihe  kirekire ngo imishinga ya bo ibashe kubabyarira inyungu.

Nsabimana Cyriaque ukorana na Sacco ” Inyumba” yo mu murennge wa Kayumbu, atangaza  ko amaze kugera ku iterambere abikesheje gukorana n’icyo kigo. Yakoze umushinga w’ubworozi bw’inka ku buryo bwa kijyambere abikesheje inguzanyo yatse muri Sacco, kandi ngo arateganya no kwaka indi ngo avugurure urutoki rwe atera insina za kijyambere.

Ashima imikorere ya koperative zo kubitsa no kuguriza, kuko zaje zorohereza, zitananiza  abakeneye inguzanyo nk’andi mabanki. Aragira ati “iyo ukeneye inguzanyo baraza bagasura ingwate bagahita bayiguha nta yandi mananiza.

Naho uwitwa Bizimana wo mu murenge wa Nyamiyaga, avuga ko gukorana na Sacco byamufashije guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati. Inguzanyo yahawe yamufashije kongera umusaruro no kuwutunganya neza; kandi byatumye yagura isoko kuri ubu akaba asigaye agemura ifu n’imyumbati mu mujyi wa Kigali.

Aba bakorana na Sacco ariko ngo, basaba ko igihe cyo kwishyura inguzanyo cyakongerwa, kuko basabwa kuba barangije kwishyura mu gihe cy’umwaka bahawe inguzanyo. Bavuga ko icyo gihe bahabwa kidahagije ngo umushinga umuntu yakoze ube watangiye kwinjiza.

Abayobozi na bo bemeza ko Sacco zateje imbere abaturage cyane cyane abo mu cyaro babeshejweho n’ubuhinzi n’ubworozi, kandi bakaba bakeneye kubuteza imbere.

Ku bijyanye n’igihe cyo kwishyura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu atangaza amabwiriza y’inguzanyo za Sacco “Inyumba”, ateganya ko inguzanyo itagomba kurenga miliyoni n’igice, kandi ikishyurwa mu mwaka umwe. Ibyo ngo bikaba biterwa ni uko amafaranga baba bafite ari make kandi agomba gukwirakwizwa mu bantu benshi.

Arasaba abaturage kwitabira kubitsa ari benshi kandi babitse amafaranga menshi, kuko ariho bazatanga inguzanyo itubutse kandi imara igihe kirekire.

  

 

 

Share Button
Leave A Comment