Rwanda | Kayonza: Ubushobozi buke bwa za Sacco butuma umubare w’abitabira ubwisungane mu kwivuza utazamuka cyane

Kayonza: Ubushobozi buke bwa za Sacco butuma umubare w’abitabira ubwisungane mu kwivuza utazamuka cyane

Umuyobozi wa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kayonza, Bizimana François Xavier, aravuga ko umubare w’abitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utiyongera cyane bitewe n’ubushobozi buke bwa za koperative “Umurenge Sacco” zinyuzwamo amafaranga y’uwo musanzu.

Akarere ka Kayonza kageze ku gipimo gisaga gato 30% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Muri uyu mwaka wa 2012/2013, ako karere kafashe gahunda y’uko buri muturage agomba kujya yishyura umusanzu we kuri banki, akazana inyemezabwishyu kugira ngo ikarita ye yongererwe agaciro.

Za koperative “umurenge Sacco” ni zo zifashishwa cyane mu kwishyura uwo musanzu kubera ko ari zo ziboneka mu mirenge yose. Bizimana avuga ko zitaragira ubushobozi buhagije bwo kwakira abantu benshi icyarimwe.

Ati “Hari igihe [abaturage] bajyayo kwishyura bakababwira ngo nta bordereau [inyemezabwishyu], mugende muzagaruke, banazihasanga mu kanya gato zikaba zirashize, bigatuma bamara igihe batarishyura kandi ntiwakwishyura umusanzu utaribuhabwe inyemezabwishyu”

Cyakora ngo kuba gahunda yo kwishyura iyo misanzu kuri banki ari gahunda nshya, na byo ngo bidindiza bamwe kuko bataramenyera kujya kwishyura amafaranga  y’imisanzu ku mabanki, dore ko ubusanzwe ari abakozi ba mitiweri bayishyuzaga bakoresheje ibitansi (quittance).

Akarere ka Kayonza kafashe gahunda y’uko abaturage bajya bishyura amafaranga y’imisanzu kuri banki nyuma y’uko uwahoze ari umucungamari w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Rwinkwavu muri ako karere anyereje amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 16 z’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

   

 

 

 

Share Button
Leave A Comment