Rwanda : Kirehe-SACCO Rugero bateganya kubaka inyubako ya miliyoni 25

Inyubako ya SACCO Rugero izatwara amafaranga miliyoni 25, iyi SACCO iherereye mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe aho izubakwa n’abanyamuryango bayo bafatanije n’umurenge.

Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’umurenge wa kirehe mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Appolinaire avuga ko bateganya kubaka inyubako ya SACCO Rugero ikaba izabatwara amafaranga miliyoni 25,akomeza avuga ko iyi nyubako kugira ngo yubakwe bazafatanya n’abaturage bo mu murenge wa kigina aho avuga ko abanyamuryango bazatanga amafaranga ibihumbi 7500, ku ikubitiro bakazatanga amafaranga ibuhumbi 4000 buri munyamuryango, uyu muyobozi kandi avuga ko umuturage utarajya mu murenge SACCO bemeje ko azajya atanga amafaranga 1000 akaba azayakomerezaho mu gihe yabaye umunyamuryango wa SACCO Rugero.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga kandi ko kubaka inyubako ya SACCO Rugero biri mu byo bahize nk’umurenge akaba abona mu minsi mike iyi sacco izaba ifite aho bakorere kandi hasobanutse,avuga ko kubera kubona akamaro ka SACCO abaturage ubwabo aribo bafashe gahunda yo kugira aho bakorera hameze neza.


 

 

 

Share Button
Leave A Comment