Rwanda | Nyamasheke: Karambi Vision Sacco ikomeje gutera imbere.

Nyamasheke: Karambi Vision Sacco ikomeje gutera imbere.

Koperative Umurenge sacco y’umurenge wa Karambi (Karambi Vision Sacco) mu karere ka Nyamasheke ikomeje gutera imbere no guteza imbere abakiriya bayo ibaha inguzanyo ndetse inabafasha kwizigamira, dore ko nta kindi kigo cy’imari cyari kibegereye mbere y’uko imirenge sacco itangizwa.

Ubwo twasuraga KVS, umuyobozi wayo Bumbari Machiavel yadutangarije ko ubu mu bantu basaga ibihumbi 13 bujuje ibyangombwa byo gukorana n’ibigo by’imari, imaze kugira abanyamuryango basaga gato ibihumbi 8 na Magana 7 (8740), ariko muri bo 7340 bakaba aribo bamaze gutanga umugabane shingiro wuzuye.

KVS kandi yamaze kwiyubakira inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe ikaba yaratashywe ku mugaragaro tariki ya 28/06/2012.

Kuva KVS sacco yatangira imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 145, izigera kuri 96 muri zo zikaba zaratanzwe muri uyu mwaka turimo, naho izigera kuri miliyoni zikabakaba 81 zikaba zari zitarishyurwa kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2012.

Ikibazo KVS ihura nacyo mu gutanga inguzanyo, ngo ni uko usanga abaturage basaba inguzanyo kurusha uko babitsa maze ingufu zikababana nkeya.

Gusa Bumbari avuga iki kibazo bari kugenda bakibonera umuti kuko ubu bamaze kugira umutungo wose ungana na miliyoni 177, umutungo wa koperative ubwayo ukaba ungana na miliyoni 55, bakaba bafite umuhigo wo kuwongera ukagera kuri miliyoni 70 mu mpera za 2012, naho mu mwaka wa 2013 bakazaba bageze kuri miliyoni 100 bityo ntibabe bakigira ubwoba bwo kubura uko baguriza abanyamuryango mu mutungo wa koperative bwite badakoze kuyo abanyamuryango babikije.

Muri KVS ngo batanga inguzanyo yo gukora imishinga iciriritse itandukanye nk’iy’ubuhinzi, ubukorikori, ubucuruzi, bagatanga kandi inguzanyo y’ingoboka, kwishyura Amashuri y’abana n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) n’izindi, abanyamuryango bakishyura mu gihe gitandukanye bitewe n’inguzanyo basabye iyo ariyo.

N’ubwo ariko iyi koperative iri kugenda itera imbere, ngo iracyahura n’imbogamizi yo gucunga umutekano w’amafaranga iyo bashaka kuyageza ku bindi bigo by’imari bakorana iyo bagiye kuyabitsayo, kuko bakora urugendo runini kandi nta kinyabiziga bagira, bakaba nta n’umuntu ushinzwe umutekano ufite imbunda wo kubaherekeza bagira.

Gusa umutekano w’amafaranga ari muri sacco imbere uracunzwe kuko bafite umutamenywa ujyanye n’igihe bayabikamo.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment