Rwanda | Rutsiro : Bamaze kwiteza imbere babikesheje koperative SACCOAGI

Abanyamuryango ba koperative Sacco Abesamihigo ba Gihango (SACCOAGI) yo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro barashima intambwe bagezeho mu iterambere, bagashishikariza n’undi muturage wese utarayoboka bene aya makoperative kuyagana kugira ngo na we abashe kwiteza imbere.

Zimwe muri serivisi zitangwa na koperative SACCOAGI zirimo kubitsa, kubikuza ndetse no gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo bayikeneye kandi bujuje ibyangombwa. Izi ni na zo mpamvu zituma abaturage bagana iyi koperative.

Simbahunga Marcellin atuye mu kagari ka Kongo Nil mu murenge wa Gihango, akaba ari n’umwe mu baturage wari waje kubikuza. Asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto. Mu mezi atandatu amaze akorana na yo, Simbahunga ashima imikorere ya koperative SACCOAGI, mu magambo ye akagira ati : « iyo mfite udufaranga duke ndatuzana nkadushyiraho bigatuma ejo mu gihe ndukeneye nza kadufata bitabaye ngombwa ko nyibikira ngo nyakoreshe nabi, kuko n’iyo nyibikiye abajura bashobora kuntera bakayantwara. »

Mu bandi bagana iyi koperative SACCOAGI harimo uwitwa Dusengimana Jacques wari waje kubitsa kugira ngo yizigamire hanyuma imvura nigwa azabone amafaranga yo kugura imbuto. Dusengimana ati : «  Iyo nakoze ikiraka bakampemba nk’amafaranga 1500, mfata igihumbi nkakibitsa, yamara kugera mu bihumbi mirongo itanu cyangwa mirongo inani nkayabikuza nkakoramo igikorwa kigaragara. » Dusengimana yazanye amafaranga yari afite kugira ngo bayamubikire kuko we yari afite impungenge z’umutekano wayo mu gihe yaramuka akomeje kuyabika iwe mu rugo.

Icyakora n’ubwo aba babyamuryango ba koperative SACCOAGI bashima imikorere yayo, bagaragaza zimwe mu mbogamizi zishingiye ku kuba idatanga inguzanyo nini ku muntu uyikeneye, ubundi kandi n’inyubako ikoreramo ikaba ari nto kandi ishaje.

Umubaruramari  wa koperative SACCOAGI, bwana Hakizimana Fidele avuga ko kuba badatanga inguzanyo nini ibarirwa muri za miliyoni ari uko nta bushobozi buhagije bari bageraho, bakaba bizera ko uko iminsi igenda ishira ari ko bazagenda barushaho kwiyubaka no gutanga inguzanyo nini ku banyamuryango nk’uko baba babyifuza.

Naho ku kibazo cy’inyubako nto kandi ishaje bakoreramo, Hakizimana avuga ko aho bakoreraga bari bahatijwe n’akarere ka Rutsiro ariko kuri ubu bakaba baratangiye gukusanya imisanzu mu banyamuryango, mu baterankunga ndetse no mu bafatanyabikorwa kugira ngo biyubakire iyabo. Barateganya ko izuzura itwaye miriyoni zigera kuri makumyabiri n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Koperative SACCOAGI igizwe n’abanyamuryango 3945. Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko impamvu abaturage bataritabira ku rugero rushimishije ari uko abenshi bari bafite konti muri banki y’abaturage y’u Rwanda.  Ubuyobozi bwa koperative SACCOAGI buvuga ko imwe mu nzira bukoresha kugira ngo bwongere umubare w’abanyamuryango ari ugutanga serivisi nziza ziruta izo mu yandi mabanki n’ amakoperative yari asanzwe akorera mu gace iyo koperative iherereyemo.

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment