Rwanda | Muhanga: biyemeje gushyira abaturage mu mabanki guhera ku bafite imyaka18

 

Umuyobozi w’akarere ka muhanga Yvonne Mutakwasuku

Umuyobozi w’akarere ka muhanga Yvonne Mutakwasuku

Akarere ka Muhanga kihaye gahunda yo gufasha abaturage bari mu kigero cyo kuva ku myaka 18 kuzamura, gufunguza amakonti muri banki mu rwego rwo kwizigamira.

Ibi aka karere kabikoze mu gihe benshi mu baturarwanda usanga bataritabira gukoresha amabanki mu rwego rwo kwizigamira ndetse no kuzamura ubukungu bwabo.

Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko nubwo muri aka karere hari ibigo by’imari bitari bike, bigasa n’aho bigaragara ko hari abaturage benshi bagana amabanki, ngo siko biri kuko ngo ababasha kuyagana ari abo mu gice cy’umujyi ahanini.

Umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku avuga ko bagiye gutangiza uburyo bwo gufasha abaturage bose hibandwa ku bo mu mirenge y’icyaro kuko aribo ahanini bakeneye ubu bufasha.

Avuga ko usanga abatuye ibi bice by’icyaro bakibikaho amafaranga bakoreye bakoresheje uburyo bwa gakondo, ibi bikaba bigira ingaruka z’uko badashobora kwizigamira kuko bayakoresha uko babonye.

Mutakwasuku kandi avuga ko bagiye kwifashisha umurenge sacco, ati: “tuzibanda ku murenge sacco kuko niwo wegereye abaturage, kuri ubu dufite abagera ku bihumbi 44 bawuyobotse, turashaka kuwongere bakagera ku bihumbi 55, bivuze ko ari abaturage bafite imyaka 18 kuzamura tuzibandaho”.

Avuga kandi ko igituma bahisemo umurenge sacco ari uko andi mabanki usanga abarizwa mu mujyi, ntagere mu cyaro.

Nubwo aka karere kiyemeje gushishikariza abaturege kugana ibigo by’imari nka Sacco ngo baracyafite ikibazo cya benshi mu baturage baka inguzanyo nk’aho ari imfashanyo kugeza n’ubwo banga kuzishyuza. Ibi bikaba bihombya ibigo by’imari

Umwaka ushize muri aka karere, mu mirenge Sacco hatanzwe inguzanyo zingana na miliyoni 268, izabashije kwishyurwa ni miliyoni 266, n’ibihumbi 928. Ibi bikaba biri ku kigereranyo cya  99,6%. Ubuyobozi  bw’aka karere butangaza ko buteganya ko izizatangwa uyu mwaka zakwishyurwa  ku kigereranyo cya 97,6%. kuko hazaba hatanzwe nyinshi zishoboka bagateganya ko bagira ingaruka yo kutazishyura uko bikwiye.

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment