Rwanda | Ngoma: Hatashywe ku mugaragaro inyubako y’ umurenge SACCO wubatswe n’ abaturage

Hatashywe ku mugaragaro inyubako y’ umurenge SACCO wubatswe n’ abaturage

Inyubako y’umurenge SACCO wa Rukumberi mu karere ka Ngoma yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 18/09/2012, yuzuye  itwaye amafaranga angina na miliyoni  18 ibihumbi 19 na maganinani 70 y’ u Rwanda.

 

Iyi nyubako ifite  ibyumba 5 n’ikindi cyumba cyakirirwamo abakiriya byose byubatswe ku nkunga y’ abatuye uwo murenge harimo n’ abanyamuryango b’ iyi SACCO yahawe izina rya KOZIRU.

 

Iyi nyubako y’ umurenge SACCO  ibaye iyambere itashywe ku mugaragaro muri aka karere.

Mugikorwa cyo kuyitaha no kuyifungura kumugaragaro umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yashimiye abaturage umurava badahwema kugaragaza mubikorwa by’ iterambere maze abasaba kubikomeza.

 

Yabibabwiye muri aya magambo” Koperative KOZIRU ndifuza kubona uretse kuguriza no kuzigama ku banyamuryango, ndayifuza ishyiraho n’ ibindi bikorwa by’ iterambere. Tukabona amashuri na kaminuza  byigenga hano Rukumberi bizanwe na KOZIRU n’ ibindi mujye mwiha vision kandi birashoboka.”

 

Kuruhande rw’abanyamuryango b’ iyi koperative yo kubitsa no kuriza KOZIRU,uwavuze mu izina ryabo yagaragaje ko iyi SACCO yatumye batinyuka inguzanyo none ubu ngo biteje imbere kuburyo bugaragara.

 

Sezibera Ezechiel umunyamuryango wa KOZIRU yagize ati”Tumaze kugera ku rwego rwo kugura imodoka kubera gukoresha neza inguzanyo ya KOZIRU. Ubuhinzi nabwo buri gutera imbere kuko KOZIRU iduha inguzanyo tukabushoramo imari.”

 

Perezida wa koperative KOZIRU Barigenera Emmanuel yatangaje ko inguzanyo batanga nta kibazo zigira kuko zishyurirwa kugihe zose.Akomeza avuga ko iyi koperative ifite ubwizigame bw’ amafaranga miliyoni zirenga kuri 73 y’ urwanda.

 

Koperative yo kuzigama no kuguriza ya Rukumberi yabonye icyemezo cyo gutanga inguzanyo mu kuboza 2011. Iyi koperative ifite abanyamuryango 2572 n’ umugabane shingiro wa miliyoni 12.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment