Rwanda | Ruhango: Abaturage b’umurenge wa Mwendo biyujurije Sacco ifite agaciro ka miliyoni zisaga 25
Iyi Sacco yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 25
Abanyamuryango ba Sacco “Abahizi Dukire” ya Mwendo bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Sacco, bashoboye kwiyubakira inyubako bazajya bakoreramo ifite agaciro k’amafaranga angana miliyoni 25 n’ibihumbi 536.
Abanyamuryango ba Sacco Abahizi Dukire Mwendo, bakaba baritangiye umusanzu ungana na miliyoni 15 n’ibihumbi 084 by’amafaranga y’u Rwanda.
Depute Byabarumwanzi Francois afungura Sacco Abahizi Dukire
Ubwo iyi Sacco yafungurwaga ku mugaragaro tariki ya 14/09/2012, abanyamuryango b’iyi Sacco bakaba bavuga ko kuva iyi Sacco yabo yatangira mu mwaka wa 2009, ngo bakize ingendo bajyaga bakora bajya za Ruhango, Muhanga n’ahandi bagiye kubitsamu muma banki yaho.
Naho abandi bo ngo bakize kujya babika amafaranga mu bimuga, aho rimwe na rimwe basangaga yarangiritse.
Ubwo yafunguraga inyubako y’iyi Sacco Depite Byabarumwanzi Francois, yagarutse ku bayobozi bamwe bagenda bagaragaza imyitwarire mibi bakanyereza umutungo w’abaturage baba barizigamiye muri za Sacco.
Akaba yasabye ubuyobozi bwa Sacco Abahizi Dukire Mwendo, kutazarangwa n’iyo nyota yo kunyereza umutungo w’abaturage baba babagiriye icyizere.
Gusa nubwo iyi Sacco ivuye mu nyubako y’umurenge, ikaba igiye gukorera mu nyubako yayo, ngo iracyafite ibibazo by’umuriro n’amazi, kuko kugeza ubu umurenge wa Mwendo uri mu mirenge y’akarere ka Ruhango itaragerwamo amashanyarazi; nk’uko bitangazwa na Maurice Udahemuka umuyobozi w’iyi Sacco.
Twagirimana Epimaque ushinzwe imari n’iterambere mu karere ka Ruhango, yijeje abanyamuryango b’iyi sacco ko umuriro uzabagiraho mu gihe gito, kuko biri mu mihigo y’umwaka 2012-2013.



My name is Titus Nalinda
The marketing manager of one of the leading software companies in Uganda
the purpose of this email is to introduce to your SACCOs anew release
of one of the new SACCO management soft-wares on the market,this is
professionally designed to encompass where possible all the needs of a
SACCO
This programme was designed out of the public demand for local SACCO
management software in East Africa.it has therefore been carefully
designed by leading computer programmers in Uganda and we believe it
can fit the satisfaction of any SACCOs although any missing links can
be added at order
we have included a test demo for you to try and see how the software
will work for your SACCO,and please note that once you purchase, we
backup all you previous data and update with the new programme so you
wont loose any information of the previous records
http://andylabs.net/demo/
username:demo
password:demo
we wish you a happy time testing our software and hope you find it
does wonders for your SACCO and please let us know in case you need
any assistance or question,we shall answer promptly.
Regards
Titus Nalinda
Marketing manager