Rwanda : Abarimu barasaba sacco ko gahunda ibagoboka bagize ibyago yahinduri imikorere yayo

Abarimu barasaba sacco

Abarimu bakorera mu mwarimu sacco barasaba ubuyobozi bw’izi sacco ko bwabafasha guhindura gahunda bashyiriweho yo kubagoboka igihe bagize ibyago.

Aba barimu bakaba banenga iyi gahunda kuko yemera gufasha umwarimu wagize ibyago byo gupfusha uwo bafitanye isano ariko ikaba yemera amasano make cyane.

Ayo masano akaba ari umwana cyangwa uwo mwashakanye gusa. Baka bavuga ko byaba byiza bongeyeho n’andi masano nk’ababyeyi b’umwarimu ndetse n’abavandimwe.

Bakaba bavuga ko aya ari amasano atagakwiye kwirengagizwa mu bikorwa nk’ibi kuko usanga aba iyo bapfuye bisa naho bajya ku mutwe w’aba.

Muri iyi gahunda umwarimu akaba akurwaho amafaranda 300 y’amanyarwanda buri kwezi, kuburyo iyo agize ikibazo cyo kubura uwe ashobora kwaka amafaranga ahwanye n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda akayahabwa byihuse kugirango aherekeze uwe.

Ikindi kibazo kuri iyi gahunda akaba ari uko umwarimu uramutse ubyaye umwana agahita apfa atarandikwa byemewe n’amategeko, ngo ntashobora guhabwa aya mafaranga kuko uyu mwana aba atarabarwa nk’umuturarwanda.

Umwe mu barimukazi udashyikiye iki gikorwa cyo kudafata aba bana nk’aho ari abanyarwanda, ati: “umuntu aba yatwise inda amezi icyenda yababaye kandi amategeko avuga ko ubuzima butangira umwana akiri urusoro, kandi iyo apfuye avuka cyangwa amaze igihe gito avutse ashyingurwa nk’umuntu mukuru, igihe umuntu yagize ibyago nk’ibi rero bajye bamenya ko ari kimwe n’ibindi”.

Ubuyobozi bw’umwarimu sacco Muhanga, butangaza ko iki kibazo kiri kugenda kigwaho kuva mu bihe bishize kugirango kibe cyatorerwa umuti kugirango abagize ibyago nk’aba babone uburenganzi nk’abandi.

Juliette Mutambarungu uhagarariye iyi sacco ya Muhanga akaba yasabye aba barimu kujya barangwa n’ubunyangamugayo kuko hari abo bimaze kugaragara ko babeshya ko bagize ibyago kandi batabigize bakaza gutahurwa nyuma bahawe amafaranga.

Mu kurwanya abakora ibintu nk’ibi ubu uwagize ibyago azana ibya ngombwa byerekanya ko uwo avuga yapfuye koko ndetse ukazana n’icyemezo cyarekana isano mufitanye.

 

 

Share Button
Leave A Comment