Rwanda : BDF yatangiye gahunda yo gutera inkunga za sacco

Rwanda : BDF yatangiye gahundaKuri uyu wa 26 Ukwakira,2012 BDF, ni ukuvuga ikigega cya Leta gishinzwe guteza imbere ishoramari, yagiranye inama n’abayobozi ba za Sacco zo mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Turere twa Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe, Gisagara, Nyaruguru na Ruhango. Icyari kigamijwe kwari ukurebera hamwe uko bakorana kugira ngo iki kigega kizabahe amafaranga yo kwifashisha mu gutanga inguzanyo.

Nk’uko abahagarariye iki kigega babigaragaje, ngo ubundi cyashyizweho na Leta y’u Rwanda kugira ngo kijye gitangira ingwate abifuza gushora imari nyamara badafite ingwate yo kugaragariza amabanki, mu gihe imishinga yabo ari ingirakamaro. Abashaka gushora imari rero bashyikiriza imishinga banki zabo, zabona nta ngwate ihagije bafite zikaba ari zo zandikira iki kigega zigisaba kwishingira aba bashoramari.

Gahunda nshyashya yo kugenera za sacco amafaranga yo kuzifasha mu gutanga inguzanyo, bise refinancing mu rurimi rw’icyongereza, igiye gutangirira muri ziriya Sacco eshatu eshatu zo mu Turere 6 two mu Rwanda twagaragaye nk’aho ari two tukiri hasi mu iterambere, ugereranyije n’utundi.

Izi Sacco nizimara gutanga ibya ngombwa zisabwa n’iki kigega, kizaziha amafaranga angana na 20% y’umutungo wose wazo cyangwa 80% y’imari shingiro. BDF yari yifuje ko mu kwishyura, za Sacco zajya zitanga inyungu ya 15%, hatabariwemo ubukererwe, amafaranga yo kwiga imishinga ndetse n’ayo kuyikurikirana.

Icyakora, abari mu nama bavuze ko iyi nyungu iri hejuru, ikaba irenze kure iya za Banki z’ubucuruzi, kuko nka BCR ibasaba 12% gusa. Bifuje rero ko BDF, nk’ikigega kigamije gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere, na cyo cyakwaka inyungu ya 12% habariwemo amafaranga yo kwiga imishinga ndetse n’ayo kuyikurikirana.

Igihe izi sacco zizaba zamaze kuzuza ibya ngombwa zisabwa na BDF, iki kigega kizahita kiziha amafaranga bazaba bemeranyijweho, bakazajya bayishyura mu gihe kitarenze imyaka 3.

Aya mafaranga kandi ngo azagira akamaro cyane abanyamuryango ba za Sacco. Ntawiha Salomon,  umucungamutungo wa Rugabano Sacco yo mu Murenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi, ati “ubundi twajyaga tugenza buhoro igikorwa cyo gutanga inguzanyo kubera ko nta mafaranga ahagije yo gutanga twari dufite. Ubu tugiye kubyihutisha abashaka gushora imari babone amafaranga bifuza”.

Undi mucungamutungo ati “ku nzandiko 100 z’abasaba inguzanyo twabashaga kuziha nka 15 gusa. Kujonjora abo tuziha byatugoraga, hakaba n’abavuga ko dukoresha ikimenyane. Aya mafaranga tugiye kubona azatuma abanyamuryango bacu babasha gukora nk’uko babyifuza kandi natwe bizatuma batugirira icyizere. “

Iyi gahunda itangiye ni igerageza. Ku bw’ibyo, BDF yasabye za Sacco kuzajya zibagezaho ibibazo byose bahuye na byo bishobora gutuma batishyura. Nibigenda neza kandi, n’izindi Sacco zizagerwaho, biturutse ku bushobozi iki kigega kizaba gifite.

Ntabwo za Sacco zari zapangiye aya mafaranga zigiye guhabwa. Ni yo mpamvu Munyentwari Jean de Dieu ushinzwe iterambere rya za Sacco muri RCA (Ikigo cya Leta gishinzwe amakoperative), yasabye abari bitabiriye inama kwihutisha gahunda yo gusobanurira umumaro wayo abanyamuryango ndetse n’inama y’ubutegetsi, ari bo bagomba kwemeza ko koperative zabo ziyakira.

Munyentwari yunzemo agira ati “mubaye aba mbere mu kuzahabwa aya mafaranga. Bibahe ishyaka ryo kuba akabarore.”

 

 

Share Button
Comments
One Response to “Rwanda : BDF yatangiye gahunda yo gutera inkunga za sacco”
  1. GA says:

    Ni byiza cyane

Leave A Comment