Rwanda | Bugesera : Imirenge Sacco irasabwa gukora igenamigambi kugirango yihembere abakozi

Imirenge Sacco irasabwa gukora igenamigambi kugirango yihembere abakozi

Inyubako ya Sacco Ngeruka yubatswe n’abanyamuryango bayo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko Imirenge Sacco igomba gukora igenamigambi rihamye kugira ngo izabashe kwihembera abakozi no kugera ku bindi bikorwa by’iterambere.

Ibi byavugiwe mu birori byo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya z’imirenge Sacco ya Ngeruka na Kamabuye mu Karere ka Bugesera ku 24/10/2012.

Abamaze kwiteza imbere babikesha ibi bigo by’imari ni benshi, ariko bose bahuriza ku mikorere n’imikoranire myiza ndetse hagati y’ibyo bigo n’abaturage nk’uko byemezwa na Narumanzi Léonile umuyobozi wungirinje w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ icyifuzo ni uko Sacco zatera imbere zikabasha kwikemurira ibibazo birimo no kwihembera abakozi no kwigurira ibikoresho aho gukomeza gusindagizwa n’inkunga za Leta”.

Yavuze ko ibi bizagerwaho ari uko ibyo bigo by’imari bikoze igenamigambi rinoze rizatuma bitera imbere.

Sekamana Emmanuel ni umwe mu banyamuryango ya Sacco Kamabuye yavuze ko igitekerezo cyo gushinga imirenge Sacco ya Kamabuye na Ngeruka cyatangiye mu mwaka 2009, aho abanyamuryango babyumvaga bari bake cyane,.

“ habanje kubaho kubyingingira abaturage ariko ubu noneho bamaze kumenya akamaro ko gukorana n’ibigo by’imari kuko byabegerejwe, mu gihe twakoraga ingendo ndende tujya kubitsa cyangwa kuguza ndetse rimwe na rimwe twakabona inguzanyo twiyushye akuya”.

Imyumvire ku gukorana n’ibigo by’imari yarahindutse. Ikimenyimenyi ni uko bashingiye ku nkunga ntoya y’Akarere ka Bugesera, abaturage b’imirenge Sacco ya Kamabuye na Ngeruka biyubakiye amazu meza yo gukoreramo bakava mu busembere n’ubukode.

Imirenge Sacco irasabwa gukora igenamigambi kugirango yihembere abakozi 2

Sacco ziyubakiwe n’abanyamuryango

Ijabo Ngeruka Sacco yatwaye miliyoni zisaga 19 mu gihe Kamabuye Sacco yatwaye asaga miliyoni 21. Ayo ni imisanzu y’abaturage biyemeje kwihesha agaciro bagakorera ahantu hasobanutse nk’uko bitangazwa n’abacungamari bizo Sacco zombi.

Imibare igaragaza ko imirenge Sacco ya Kamabuye na Ngeruka yombi imaze kugira abanyamuryango 9.676 na miliyoni zisaga 122.324.772 z’ubwizigame. Muri iyo ya Ngeruka na Kamabuye kandi harimo kugezwa umuriro w’amashanyarazi ku buryo bwihuse.

Uyu muriro ushobora kuzongera ubukungu muri iyo mirenge hanyuma n’ibyo bigo by’imari bikongera imitungo.

Sacco zatashywe zije ziyongera izatashywe mu minsi ishije yo mu mirenge ya Ntarama, Mwogo, Juru na Ririma.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment