Rwanda : Byimana: Koperative SACCO INGENZI Byimana yiyubakiye inzu yo gukorera mo

Koperative Sacco Ingenzi Byimana niyo yabaye iya mbere mu kwesa umuhigo wo kwiyuzuriza inyubako yo gukoreramo nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo Sacco.

Musabyimana Dieudonne, umucungamutungo wa Sacco Ingenzi Byimana akaba avuga ko kugira ngo bubake iyo nyubako yabatwaye amafaranga asaga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, babitewe n’ahantu habi bakoreraga bari baratijwe n’umurenge wa Byimana hakaba hari hihishe kandi hakorerwa n’andi ma serivisi atandukanye, ibyo bikabangamira abayigana kuva muri Nyakanga 2009 ubwo yatangiraga imirimo yayo.

Koperative SACCO INGENZI Byimana yiyubakiye inzu yo gukorera mo

Iyo koperative ifite ubuzima gatozi, ifite abanyamuryango 3754 n’imigabane shingiro ingana na  11,764,200rwfrs, ikaba ifite amafaranga angina na miliyoni 146,563,000Frw inguzanyo ziri hanze  mubanyamuryango zingana na 73133104Frw zifitwe n’abanyamuryango 192 amafarangayose imaze kuguriza angana na miliyoni 167.931.235frw ikaba ifite mw’isanduku amafaranga  125159744Frw, nkuko.

Koperative SACCO INGENZI Byimana yiyubakiye inzu yo gukorera mo2

Nahayo jean Marie, Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana akaba avuga ko iyo koperative ibafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage kuko iguriza abayigana amafaranga bakeneye itabaruhije nko kuguriza ibimina by’ubwisungane mukwivuza n’ibindi.

Koperative SACCO INGENZI Byimana yiyubakiye inzu yo gukorera mo3

Yatashywe ku mugaragaro

Mu rwego rwo kwegera abaturage, iyo sacco ikaba yaratangiye gushyira amashami yayo mu tugali aho yahereye mu kagali ka Ntenyo kandi ngo icyo gikorwa kikaba kizakomeza nkuko nemeye Bonaventure, Perezida w’inama y’ubuyobozi y’iyo koperative abivuga.

Kuri ubu, Koperetive sacco Ingenzi Byimana ikaba yaratumiwe mu makoperative nkayo 3 mu rwada hose, yatumiwe mu nama yo kwiga ku mikorere y’amakoperative irimo kubera i Kigali kuva kuwa Mbere tariki 22/10/2012.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment