Rwanda | Cyanika: Abarimu barasabwa kugana Mwarimu SACCO

Cyanika Abarimu barasabwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika arasaba abarimu bo muri uwo murenge kwitabira ibigo by’imari nka Mwarimu SACCO kugira ngo babone uko baka inguzanyo zo gukora imishinga ibateza imbere.

Nkanika Jean Marie Vianney avuga ko usanga hakiri abarimu bamwe na bamwe batinya kwaka inguzanyo mu ma banki cyangwa se ugasanga bamwe babuzwa n’ubo bashakanye kwaka izo nguzanyo nyamara zari kuzabateza imbere.

Bakwiye gutinyuka. Uko abo barimu bigisha abanyeshuri ibintu bitandukanye birimo imibare n’ibindi abanyeshuri bakabifata ni nako bakwiye kwigisha abo bashakanye bagahindura imyumvire bityo bakabemerera gufata inguzanyo mu mabanki nk’uko Nkanika abivuga.

Abarimu bo mu murenge wa Cyanika bavuga ko umushahara bahembwa n’ubwo atari mwinshi ubatunze ndetse ukanatunga n’imiryango yabo. Bifuza ko wakongerwa kugira ngo ujyane n’ibiciro byo ku masoko. Basaba kandi ko gahunda yo kubazamura mu ntera yakwihutishwa kuko nayo yabafasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika abwira abo bairimu ko hari gahunda nyinshi leta itegurira abarimu kandi zizabateza imbere. Kugana Mwarimu SACCO ni kimwe mu bisubizo byo kuzamura umwarimu.

Uyu muyobozi kandi asaba abarimu bo mu murenge ayobora kwihesha agaciro mu murimo bakora kugira ngo n’abanyeshuri bigisha babarebereho. Agaciro si amafaranga cyangwa akazi umuntu akora nk’uko Nkanika abibasaba.

Umurenge wa Cyanika ufite ibigo by’amashuri abanza bitandatu byigamo abanyeshuri 8537 bikigisha mo abarimu 117. Uwo murenge kandi ufite ibigo by’amashuri yisumbuye (Secondary School) bitatu byigamo abana 1400 bikigisha mo abarimu 43.

 

 

Share Button
Leave A Comment