Rwanda | Gakenke : VUP yatanze miliyoni 147 z’inguzanyo mu mirenge ine

Mu rwego rwo gukura abaturage mu bukene, mu mwaka ushize w’ingengo y’imari  wa 2011-2012,  VUP yatanze inguzanyo zingana na miliyoni 147 ku baturage batishoboye bo mu Karere ka Gakenke; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ntakirutimana Zephyrin.

Izi nguzanyo zahawe abaturage ku giti cyabo, amatsinda y’abaturage ndetse n’amakoperative afite ubuzima gatozi.

Uyu muyobozi avuga ko umuntu ku giti cye yagurijwe amafaranga ibihumbi 60 azishyura buhoro buhoro kandi ku nyungu y’amafaranga 2%. Itsinda ry’abantu barenze batatu, VUP yabahaye inguzanyo ya miliyoni imwe mu gihe koperative ifite ubuzima gatozi ihabwa inguzanyo kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri eshanu.

Ngo  izo nguzanyo zishyurwa neza zafashije abaturage kwikura mu bukene. Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mataba gahunda ya VUP yatangiriye, baguze moto zikorera amafaranga mu gihe abandi baguze inka zibaha amata.

Izi nguzanyo za VUP zafashije kandi abaturage kwikenura bagura matela mu rwego rwo kurwanya nyakatsi ku buriri. Ikindi, hari abubatse inzu zo kubamo babikesha inguzanyo za VUP.

Mu Karere ka Gakenke, VUP ikorera mu mirenge ine ikennye kurusha indi ari yo Mataba, Cyabingo, Busengo na Minazi. Muri uyu mwaka wa 2012-2013, haziyongeraho imirenge ya Gakenke, Janja na Rusasa.

 

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment