Rwanda | Gatsibo: abayobozi b’imirenge SACCO barasabwa gucunga neza umutungo w’abanyamuryango

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu akaba n’umuyobozi wa Access to Finance Forum Meteeng Habarurema Isaie

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu akaba n’umuyobozi wa Access to Finance Forum Meteeng Habarurema Isaie

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 ukwakira,2012 mu cyumnba cy’inama cy’akarere ka Gatsibo habereye inama yari ihuje abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge, abacunga mutungo ba za SACCO zikorera mu mirenge 14 igize aka karere, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo.

Iyi nama yari igamije kwigira hamwe uko itangwa ry’inguzanyo kubanyamuryango ba za SACCO rikorwa n’icungamutungo ryazo hamwe n’ikibazo cy’ingwate mu buryo bwo gufasha abaturage kugana ibigo byimari.

Umuyozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Habarurema Isaie yatangaje ko ubusanzwe iyi nama ihuza inzego zose zishobora kuba zafasha abaturage kugana no gukoresha ibigo by’imali. Yagize ati”tuba tugomba gucungira hafi imikorere n’imicungire y’umutungo w’ibi bigo by’imali kugirango tumenye niba abanyamuryango bagezwaho serivisi uko bikwiye”.

Umuyobozi ushinzwe iterambere rya za SACCO muri RCA madame Mukakarangwa Fransisca avuga ko uruhare rw’ayo nkikigo gishinzwe amakoperative, batera inkunga ibigo byimari mu rwego rwo gukora ubugenzuzi bakanatanga amahugurwa kubakozi baza SACCO.

Muri iyi nama bagarutse kandi ku kibazo cyo guhanahana amakuru arebana naba bihemu bambura ibi bigo by’imali.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abaterankunga b’ibigo byimari iciriritse nka World Vision ifasha ikigo cy’imali cya Vision Finance, abajyanama b’ubucuruzi n’ama banki akorera muri aka karere.

Ubusanzwe iyi nama ikaba isanzwe izwi ku izina rya Access to Finance Forum meteeng.

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment