Rwanda | Kamonyi: Aho kotsa imyaka basigaye batanga ingwate y’umusaruro ngo babone inguzanyo

Kamonyi Aho kotsa imyaka

Abanyamuryango ba Koperative “Ubutabera bwunga” yo mu murenge wa Mugina, akarere ka Kamonyi, bahisemo gutanga umusaruro wabo ho ingwate mu kigo cy’imari, aho kugurisha imyaka ya bo ku giciro gito mu gihe cy’isarura, aho umusaruro uba ari mwinshi ku isoko.

Iyo koperative ihinga ibigori mu gishanga cya Kavunja, yahawe amahugurwa n’umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi mu karere ka Kamonyi (SAK); ku bijyanye no guhunika imyaka no gutanga ingwate y’umusaruro ngo babone inguzanyo y’amafaranga bakeneye batarinze bagurisha ku giciro gito.

Asobanura imikoranire yabo n’ikigo cy’imari, Hitimana Sylvestre, umuyobozi wa Koperative, avuga ko umuhinzi azana umusaruro akeneye kugwatiriza mu kigega bita « KAKUNI » cya Koperative ; uwo musaruro koperative ikawubika itegereje ko igiciro kiziyongera.

Mu gihe uwo musaruro ukiri muri KAKUNI, abanyamuryango koperative ibakira inguzanyo ingana na 2/3 by’amafaranga y’agaciro k’umusaruro yagwatirije, mu kigo cy’imari cya RIM; 1/3 akazagihabwa ari uko umusaruro wagurishijwe.

Nibasenge Dative, umwe mu banyamuryango, avuga ko iyo gahunda yo gutanga umusaruro ho ingwate yarinze abahinzi kugurisha umusaruro wa bo mu gihe cy’isarura. Ngo mbere wasangaga benshi mu bahinzi baratangaga umusaruro wa bo ku giciro gito kuko isarura rigera buri wese ariho ateze amafaranga.

Amahugurwa ku guhunika umusaruro no kuwutangwaho ingwate, yatanzwe na Caritas Rwanda, ubinyujije mu mushinga SAK ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi. Uwo mushinga ukaba ugamije gutoza abaturage kubyaza umusaruro w’ubuhinzi agaciro, kuko wasangaga basarurira isoko, nyuma y’igihe gito bakaba bashonje.

 

 

Share Button
Leave A Comment