Rwanda | Nyamagabe: Abayobora koperative umurenge sacco barasabwa kuba hafi y’abanyamuryango bazo.

Abayobozi ba koperative umurenge sacco zikorera mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukurikiranira hafi abanyamuryango bazo kugira ngo barebe niba koko buzuza inshingano zo kuba umunyamuryango, ndetse ko hari aho zibavana n’aho zibegeza. Ibi babisabwe mu nama yahuje komite nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobora koperative umurenge sacco zose yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/10/2012.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko hari intambwe ifatika imaze guterwa n’abaturage mu kumenya akamaro ko kwishyira hamwe no kwiteganyiriza, ariko bakavuga ko hari abakibikorera mu mashyirahamwe n’ibimina bitemewe n’amategeko, inzego zose zikaba zasabwe kuganiriza abaturage ngo bagane ibigo byemewe na banki nkuru bizigamire kugira ngo mu gihe habayeho ibibazo batazahomba.

Iyi nama kandi yafashe umwanzuro wo gushishikariza ibimina by’abaturage kugana umurenge sacco bigafunguzamo amakonti, bityo ntibikomeze kubika amafaranga yabyo mu mago, ndetse bikajya binanyuza amafaranga ku makonti y’abanyamuryango babyo mu gihe bafashanya.

Hagarutswe kandi ku bibazo bikigaragara mu mikorere ya koperative umurenge sacco muri aka karere nko kuba izigera kuri eshatu zitarabona uburenganzira bwa burundu, hari izitarabasha kubona inyungu ku buryo zakwihaza, no kuba hari izifite imyenda minini itarishyurwa imyinshi yatanzwe n’ibigo byahoze bikora bikaza guhuzwa n’umurenge sacco.

Umuyobozi w’akarere, Mugisha Philbert yasabye abayobozi b’izi koperative kujya bahanahana amakuru n’izindi nzego kugira ngo bafatanye gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo bityo zikomeze gutera imbere zinakure abaturage mu bukene.

Hanagaragajwe kandi ikibazo cy’umutekano w’amafaranga mu gihe ajyanwa cyangwa avanwa kuri banki zikorana na sacco, kuko usanga hari igihe umuntu amara kuyafata agashyira mu gakapu ubundi agatega moto urugendo runini kandi rwo mu misozi, ibi bikaba bishobora kutuma yibwa.

Bafashe umwanzuro ko mu gihe bagiye kujyana cyangwa se kuzana amafaranga bajya bitabaza polisi ikabaherekeza kandi ko iyo nkunga bayemeye, ariko ko mu gihe habonetse indi banki yajya ibafasha muri iyi mirimo bayigana.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment