Rwanda | Nyamagabe: Sacco zasabwe kuguriza abanyamuryango bazo ngo batange ubwisungane mu kwivuza.

Sacco zasabwe kuguriza abanyamuryango bazo ngo batange ubwisungane mu kwivuza

Mu nama yahuje komite nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobora koperative umurenge sacco zose igamije kurebera hamwe uko gahunda zitandukanye ziri gushyirwa mu bikorwa, abayobora umurenge sacco basabwe kureba uko baguriza abanyamuryango babo ngo babashe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Agaragaza ishusho y’uko abanyamuryango bamaze gutanga umusanzu muri uyu mwaka wa 2012-2013, Umutesi Francoise uyobora ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe yavuze ko ubwitabire bumaze kugera kuri 32,6%, umurenge uri imbere y’iyindi ukaba ugeze kuri 52,1% naho uri inyuma ukaba ukiri ku kigero cya 15,6%, iyi mibare ikaba ari iy’abantu bagomba kwirihira kandi badafite ubundi bwishingizi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yavuze ko iki kigero bariho kikiri hasi cyane bityo inzego zose zikaba zisabwa gushyira imbaraga mu bukangurambaga ngo abaturage babyitabire.

Yasabye koperative z’umurenge sacco ko aho bishoboka bazaguriza abaturage bujuje ibisabwa kugira ngo babashe gutanga uyu musanzu maze bazasigare bishyura sacco uko bazajya babona amafaranga, cyane ko imirenge myinshi igera ku icumi iri muri gahunda ya VUP abaturage benshi bakaba bazabonamo akazi.

Abayobora izi koperative batangaje ko bishoboka ndetse imwe ikorera mu murenge wa kitabi itanga ubuhamya ko iguriza ibimina bikishyurira abanyamuryango babyo maze uko bayakusanya bakajya bishyura sacco, ibi bikaba byarafashije uyu murenge wa kitabi kuva mu myanya y’inyuma ubu ikaba iri ku mwanya wa 10 mu kwitabira kandi bakaba bafite ikizere cyo gukomeza kuzamuka.

Izi koperative kandi zanasabye ko amafaranga aba yakusanyijwe mu misanzu atajya ahita akurwa muri sacco ako kanya kugira ngo kwa kuguriza abaturage kutazatuma zihura n’imbogamizi mu mikorere yazo ya buri munsi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yatangaje ko ubu hari gutegurwa ibihembo ku bazitwara neza mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, anatangaza ko mu cyumweru gitaha abashinzwe ubuzima n’ubwisungane mu kwivuza ku karere bazajya mu mirenge igifite ibibazo kurusha indi ngo babafashe mu bukangurambaga.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment