Rwanda | Nyamasheke: Ibigo by’imari byasabwe kurangwa n’imikorere myiza.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/10/2012, inama y’ihuriro ry’abantu barebera hafi imikorere y’ibigo by’imari (Access to finance forum) mu karere ka Nyamasheke yateranye, igamije kurebera hamwe imikorere y’ibigo by’imari n’imbogamizi bihura nazo mu kazi kabyo ka buri munsi.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’iri huriro, Bahizi Charles yasabye abagize ibigo by’imari kurangwa n’imikorere myiza ngo bakure abaturage mu bukene, ariko banacunga neza umutungo wa rubanda.

Iyi nama yagarutse ku kibazo cy’imyenda yaheze mu baturage bari barafashe mu bigo by’imari iciriritse byafunze imiryango, inzego zose zikaba zasabwe kubishyiramo ingufu zegera abakiyirimo zikabumvisha ko bakwiye kwishyura, kugira ngo ayo mafaranga yose y’igihugu akoreshwe ibyo yagenewe.

Ibigo by’imari byasabwe kujya bitanga raporo ya buri kwezi kugira ngo hamenyekane uko imikorere ihagaze n’ibibazo bahura nabyo, bityo bagafatanya kubifatira imyanzuro ngo harebwe uko byakemuka.

Iyi nama kandi yagarutse no kuri gahunda ya hanga umurimo aho yarebye niba imishinga yatoranijwe yarahawe inguzanyo, isanga bamwe mu bayiteguye barahawe igice cya mbere.

Abitabiriye iyi nama basabye ko ubukangurambaga bwakomeza gukorwa kugira ngo abaturage bakangukire gufata inguzanyo mu bigo by’imari biteze imbere.

Amakoperative y’imirenge yo kuzigama no kugurizanya (umurenge Sacco) yibukijwe ko agomba gushaka inyubako zo gukoreramo zijyanye n’igihe. Nyuma yo gutangaza ko zimwe muri zo zamaze kuzuza, izindi zikaba ziri kubaka, iziri inyuma zaramaze kubona ibibanza, umuyobozi w’iri huriro yazisabye gukomeza muri uwo murongo zirimo, ariko asaba ko byakoranwa ubushishozi kugira ngo abaturage batazabura amafaranga yabo barayubakishije.

Abagize iyi nama bifuje ko amahuriro akurikiranira hafi imikorere y’ibigo by’imari yashirwaho no ku rwego rw’imirenge, iyi nama ikaba yashyizeho itsinda rizabyiga rikanagisha inama banki nkuru y’igihugu.

 

 

Share Button
Leave A Comment