Rwanda | Nyamasheke: Koperative Umwarimu SACCO ya Nyamasheke irasabwa kunoza serivisi itanga

Nyamasheke Koperative

Abarimu bakorana na Koperative Umwarimu SACCO, Ishami rikorera mu Karere ka Nyamasheke barinubira imikorere mibi y’iyi koperative babereye abanyamuryango bakavuga ko barambiwe agasuzuguro k’abakozi bayikoramo, basuzugura abarimu baba baje babagana kandi ari bo bakiriya babo.

Ibi biratangazwa n’abarimu bakorera muri ako karere bavuga ko imikorere y’iyi koperative idahwitse.

Mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 9 Ukwakira,2012  igahuza Umucungamutungo wa Koperative Umwarimu SACCO ikorera mu karere ka Nyamasheke n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza ari kumwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri akorera muri ako karere bagarutse kuri iyo mikorere abarimu binubira.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri atandukanye, bagaragaje ko ari bo ubwabo n’abarimu babereye abayobozi bakunze guterwa imbogamizi n’imikorere mibi y’abakozi b’Umwarimu SACCO muri ako karere.

Ngo izo serivisi mbi zishingira ku gasuzuguro abakozi b’iyo koperative bakirana abarimu babagana, birimo no kubakerereza kandi (nk’uko babivuze) ngo mu bigaragara ntacyo baba bakora.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yatanze ubuhamya bw’ubutumwa bwatanzwe n’umwarimu uhagarariye abandi mu Murenge wa Shangi, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umurezi tariki ya 5 Ukwakira, wasabye ko Koperative Umwarimu SACCO yo mu karere ka Nyamasheke yakwisubiraho ikabaha serivisi nziza, bitaba ibyo ababishinzwe bakabaha uburenganzira bwo kwikoreshereza izindi banki.

Abandi bayobozi b’amashuri muri aka karere bakomeje kugaragaza akababaro gashingiye ku gasuzuguro bakiranwa iyo bagannye iyo SACCO.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Gatete Catherine yasabye ko Koperative  Umwarimu SACCO yo mu Karere ka Nyamasheke ikwiriye kunoza imikorere kugira ngo gahunda yashyizweho na leta ye guteshwa isura n’abakozi batarangwa n’ubupfura.

Umucungamutungo wa koperative Umwarimu SACCO mu karere ka Nyamasheke, Habakurama Michel we avuga ko agiye gukora ibishoboka kugira ngo iyo mikorere ihinduke.

Habakurama akaba yabwiye abarezi ko ari byiza ko ahagaragaye ikosa baherekana kugira ngo bikosoke kandi avuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo n’ibyo bibazo bye kubaho.

Uyu mucungamutungo yavuze ko nta gikuba cyacitse mu Umwarimu SACCO kandi yizeza abarimu baba barahuye n’izo serivisi mbi ko bigiye gukosoka uko bishoboka kose. Habakurama yabwiye abarezi baba barahuye n’ikibazo ko atari ikibazo cy’Umwarimu SACCO kuko iyi Koperative yagiriyeho kubateza imbere.

Ku kibazo cy’agasuzuguro no kurangaranwa abarimu bavuga ko bahura na cyo muri iyi koperative, Habakurama yavuze ko Koperative Umwarimu SACCO ya Nyamasheke itakira abakiriya bayo ibasuzuguye, ariko ko hagize umukozi bigaragaraho yabihanirwa. Uyu mucungamutungo akaba yavuze ko agiye gukora ibishoboka muri iryo shami abereye umuyobozi kugira ngo ibibazo byagaragajwe n’abarimu bibonerwe umuti.

Ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu SACCO muri aka karere kandi bukaba bwatangaje ko mu rwego rwo kunoza serivisi baha abakiriya babo, bagiye gukorana na Koperative Umurenge SACCO ebyiri z’intangarugero zo mu mirenge ibiri itandukanye kugira ngo bizorohereze abarimu bajyaga bakora ingendo ndende bajya kuri iri shami ryari rimwe mu karere kose.

Koperative Umwarimu SACCO yashyiriweho korohereza no gufasha umwarimu kwiteza imbere. Kuva yashyirwaho, abarimu benshi bo mu mashuri ya leta basabwe kunyuza umushahara wabo muri iyi koperative kugira ngo yiyubake ibashe no kuzajya ibaguriza nta ngorane. Nyamara kugeza ubu, usanga abarimu binubira serivisi mbi zitangwa na bamwe mu bakozi b’iyi koperative.

 

 

Share Button
Leave A Comment